Inkuru Nyamukuru

Ian Kagame mu basoje amasomo ya gisirikare mu Bwongereza

todayAugust 12, 2022 166

Background
share close

Ian Kagame, umuhungu wa Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kanama 2022, yasoje amasomo mu bya gisirikari, amushyira ku rwego rwa Sous-Lieutnent, mu birori bibereye ijisho byabereye ku cyicaro cy’Ishuri rya gisirikari rya Sandhurst (Royal Military Academy), riherereye mu majyepfo y’Umujyi wa Londres mu gihugu cy’u Bwongereza.

Amakuru Kigali Today ikesha urubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y’Ingabo, avuga ko Ian Kagame yasoje aya masomo yo ku rwego rwa Ofisiye muto, hamwe n’abandi Banyarwanda babiri ari bo Park Udahemuka ndetse na David Nsengiyumva.Ian Kagame ubusanzwe ni umwana wa gatatu mu muryango wa Perezida Kagame. Iri shuri asorejemo amasomo mu bya gisirikare, rifite ibigwi bikomeye mu gutoza abasirikare bakuru, bo mu gihugu cy’u Bwongereza, by’umwihariko ingabo z’i Bwami, aho bongererwa ubumenyi mu kuyobora ingabo.

Asoje aya masomo amushyira kuri uru rwego, yiyongera ku yo yaherukaga gusoza mu mwaka wa 2019 y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza(Master’s), mu bijyanye n’icungamutungo muri Kaminuza yitiriwe Williams (Williams College) muri Leta Zunze Ubumwe za Amarika.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bakora ‘tapis’ mu dutambaro dusigazwa n’abadozi

Itsinda ry’abakobwa umunani bari basanzwe bakora umurimo wo gutaka amasaro, biyemeje no gukora tapis mu dutambaro dusigazwa n’abadozi. Iki gitambaro cy’amabara menshi kirambuye hasi (tapis) ni icyo bikoreye bifashishije udutambaro duto duto twasigajwe n’abadozi Claudine Nyirakamana, umwe muri aba bakobwa bakora mu gakiriro k’i Save mu Karere ka Gisagara, avuga ko izo tapis bazikora bifashishije umufuka bagenda bapfundikaho udutambaro duto duto. Agira ati "Twabyigishijwe na mugenzi wacu umwe. Tapis ipima […]

todayAugust 12, 2022 61

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%