Ni kenshi humvikana inkuru zivuga ko umuntu yatawe muri yombi ndetse ko afungiye mu rugo. Ni ho abantu batandukanye batangira kwibaza niba gufungira mu rugo byemewe? Niba byemewe se hafungirwa uwakoze ikihe cyaha? Ese abafunze mu buhe buryo?
Twaganiriye n’umuhanga mu by’amategeko adusobanurira icyo itegeko rivuga n’ibindi by’inshi.
Umunyamategeko uyobora umuryango CERULAR uharanira ko igihugu kigendera ku mategeko, Mudakikwa John, avuga ko igikwiye kumvikana aruko umuntu ukekwaho icyaha aba akiri umwere kandi ihame rikavuga ko ukekwaho icyaha akwiye kuburana adafunze.
Ati:” Umuntu ukekwaho icyaha aba ari umwere kandi akwiye kuburana adafunze. Ibyo bikaba biri mu mategeko y’u Rwanda ajyanye nimanza nshinjabyaha”.
Ese ni ryari umuntu afungwa kandi atarahamwa n’icyaha?
Iyo hari impamvu runaka ziteganywa n’itegeko umuntu ashobora gukurikiranwa afunze. Ibyo biba ahanini iyo ukurikiranywe ashobora gutoroka ubutabera, gusibanganya ibimenyetso cyangwa se igihe umwirondoro we utazwi.
Ese ni ryari umuntu akurikiranwa afungiye mu rugo?
Igisubizo ni uko nta na rimwe umuntu afungirwa mu rugo kuko nta muntu ufungirwa mu rugo ahubwo ni uburyo bw’iperereza buba buri gukorwa fatarafatwa umwanzuro niba afungwa cyangwa adakurikiranwa.
Mu itegeko kandi mu buryo umuntu akurikiranwa ari hanze mu gihe cy’iperereza ukurikiranwa ashobora gutegekwa n’ubushinjacyaha cyangwa ubugenzacyaha kuba ari ahantu atagomba kurenga cyangwa se kuba abarizwa.
Mudakikwa avuga ko ibyo bijyanye n’ingingo ya 67.
Ati: ”Ibi bijyanye n’ingingo ya 67 aho bavuga ko mu gihe cy’iperereza iyo hari impamvu zikomeye zo gukeka ko umuntu yakoze icyaha cyangwa yagerageje kugikora, umugenzacyaha cyangwa umushinjacyaha bashobora kutamufunga ahubwo bakamutegeka ibyo agomba kubahiriza. Ibyo birimo kuba ukekwa atagomba kurenga imbibi z’ahantu runaka, mu rugo cyane cyane mu buryo ko umuntu ukekwa adafungwa mu gihe atarahamwa n’icyaha”.
Iteka rya Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu mu nshingano ze ateganya urutonde rw’ahantu hafungirwa ahantu bakekwaho ibyaha, aho harimo za kasho, pirizo cyangwa se inzu RIB ishobora gufungiramo abafite ibyaha runaka.
Umuntu ukekwaho icyaha n’ubwo byaba bigaragaza ko hari ibimenyetso bigaragaza ko uwo muntu yakoze icyaha mu rwego rw’iperereza kugira ngo bakusanye ibimenyetso bimushinja babishyikirize ubushinjacyaha, icyo gihe mu mategeko byanditse ko bashobora kumutegeka aho agomba kuba ari sibye ko hatarimo byimbitse byibyo yemerewe nibyo atemerewe ariko nibo icyo gihe bamutegeka kugira ngo hakusanywe ibimenyetso bimushinja icyaha.
Mudakikwa avuga ko nk’umwe uhagarariye umuryango utegamiye kuri Leta mu Rwanda, bakora ubuvugizi kugira ngo uburenganzira bwa muntu bwubahirizwe, mu gihe umuntu atarahamwa n’icyaha.
Ati:” Twe icyo dukora ni ubuvugizi ku kibazo cyo kwereka umuntu utarahamwa n’icyaha itangazamakuru kugira ngo bihagarare, ndetse no mu gihe umugenzacyaha cyangwa se umushinjacyaha ari mu iperereza abikore mu buryo budahonyora uburenganzira bw’ukekwaho icyaha kuko aba atarahamya n’umucamanza cyangwa urukiko icyaha”.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye umuhango wo gusoza amasomo ya Ian Kagame mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bwongereza, Royal Military Academy. Yahawe ipeti rya Sous Lieutenenant. Uyu muhango wo guha aba basirikare amapeti barimo na Ian Kagame wabereye i Sandhurst mu Bwongereza ku wa Gatanu tariki 12 Kanama 2022. Mu birori biryoheye ijisho byatambukaga ku rubuga rwa Facebook y'iri shuri, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame […]
Post comments (0)