Tariki ya 12/8/2022 ku Isi hose hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko. No mu Rwanda uyu munsi urizihizwa mu rwego rwo guha agaciro urubyiruko nk’amaboko y’u Rwanda rw’ejo.
Bamwe mu rubyiruko baganiriye na Kigali Today bavuga ko umunsi nk’uyu ukwiye gutuma urubyiruko rwicara rukitekerezaho maze rugakura amaboko mu mufuka rugakora kuko Leta yarushyiriyeho gahunda ziruteza imbere zirimo gukorana n’ibigo by’imari bagahanga imirimo iciriritse ibyara inyungu.
Harerimana Jean Claude ni umusore w’imyaka 29 utuye mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro. Avuga ko urubyiruko rwari rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe Leta y’u Rwanda yarushyiriyeho yo kwiteza imbere.
Ati “N’ubwo bamwe muri twe bavuga ko urubyiruko ari abashomeri, si ko jyewe mbibona kuko abantu baragenda bakarangiza kwiga Kaminuza ndetse n’amashuri yisumbuye bakumva ko batakora akandi kazi gasanzwe, bakumva ko bakeneye ako kwicara mu biro”.
Harerimana avuga ko n’ubwo yarangije amashuri yisumbuye ntabashe gukomeza Kaminuza bitamubujije kwihangira umurimo kuko ubu abasha kwinjiza amafaranga asaga ibihumbi 25 by’inyungu ku munsi akura mu bucuruzi buciriritse abikesha umurimo wo gucuruza.
Kuri we yumva n’uwamuha akazi ko mu biro atagashobora kubera ko amenyereye gushakisha hirya no hino kandi akabona inyungu akabasha kwitunga.
Harerimana avuga ko Leta yahaye urubyiruko amahirwe akomeye y’uburezi budaheza kuri bose. Aya mahirwe yo kwiga ngo yabahesha no kugera kuri byinshi kuko usanga umuntu iyo ajijutse abasha no gukora indi mirimo myinshi.
Umucyo Elise ni umukobwa w’imyaka 21 arangije amashuri yisumbuye mu Ntara y’Amajyepfo. Aganira na Kigali Today, yavuze ko ubu arimo akora mu mushinga w’ahatunganyirizwa nyiramugengeri mu gishanga cy’akanyaru giherereye mu karere ka Gisagara.
Uyu mwana w’umukobwa avuga ko ku munsi yandikirwa amafaranga 2000, ku kwezi akajya ahembwa ibihumbi 60.
Ati “Iyi mirimo izandinda kuba umushomeri kandi izamfasha nanjye kwiteza imbere. Icyiza ni uko iyo bagiye gutanga akazi bahera kuri twe turangije n’abakiri mu biruhuko”.
Mu rwego rwo gufasha urubyiruko, Leta y’u Rwanda yagiye iruha amahirwe yose akenewe kugira ngo rutere imbere. Icyakora, icyo rusabwa ni ugutinyuka kwihangira imirimo rugakora kugira ngo rugere ku iterambere.
Ni kenshi humvikana inkuru zivuga ko umuntu yatawe muri yombi ndetse ko afungiye mu rugo. Ni ho abantu batandukanye batangira kwibaza niba gufungira mu rugo byemewe? Niba byemewe se hafungirwa uwakoze ikihe cyaha? Ese abafunze mu buhe buryo? Twaganiriye n’umuhanga mu by’amategeko adusobanurira icyo itegeko rivuga n’ibindi by’inshi. Umunyamategeko uyobora umuryango CERULAR uharanira ko igihugu kigendera ku mategeko, Mudakikwa John, avuga ko igikwiye kumvikana aruko umuntu ukekwaho icyaha aba akiri […]
Post comments (0)