Inkuru Nyamukuru

Abana bitabiriye ingando za BLF barashima ubumenyi bungutse

todayAugust 17, 2022 60

Background
share close

Abana bitabiriye ingando z’abanyeshuri bagize komite z’amatsinda y’abakobwa mu bigo by’amashuri, bagaragaza ko zatumye hari byinshi bunguka mu bijyanye no kwitinyuka bakigirira ikizere, ndetse no kugira intego z’ubuzima bw’ejo hazaza.

Abana bishimiye ubumenyi bahawe

Ibi babigarutseho ubwo bitabiraga izi ngando z’iminsi ibiri zabaye ku ya 13 na 14 Kanama 2022, zateguwe na porogaramu ya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yiswe Building Learning Foundations (BLF), umushinga ufite umwihariko wo kwita ku burezi bw’umwana w’umukobwa, binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze (REB).

Irasubiza Ange Louana witabiriye izi ngando wiga ku ishuri ribanza rya Gahogo mu Karere ka Muhanga, yavuze ko bahigiye ibintu byinshi birimo ubumenyi butandukanye, burimo kumenya agaciro k’umana w’umukobwa, kwitinyuka no kwigirira ikizere.

Ati “Twungutse ubumenyi burimo kumenya agaciro k’umwana w’umukobwa, kwitinyuka ukamenya uwo uri we, ukanagira ikizere ku byo ukora. Nk’ubu nahise ngira intego, ndashaka kuzahagarara ku birenge nkagaragaza ko umwana w’umukobwa ashoboye nkazaba Perezida.”

Mu genzi we Ganza Keny wiga mu mwaka wa kane k’Urwunge rw’amashuri rwa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, avuga ko avuye muri izi ngando yize ko umwana w’umuhungu n’umukobwa bose ari bamwe.

Ati “Nungutse kwigirira ikizere ndetse no gutinyuka nkumva ko umuhungu n’umukobwa twese turi bamwe, akazi umukobwa yakora ko mu rugo natwe abahungu twagakora”.

Ni ingando ahanini ziba zigenewe abana b’abakobwa

Avuga ko mu bindi yigiye muri izi ngando, harimo kwikunda akifatira umwanzuro umuganisha aheza mu bihe biri imbere, kuko yifuza kuziga akaminuza akazaba Dogiteri.

Niyitegeka Pascasie, Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuli rwa Rukingo, riherereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Murenge wa Rusiga, avuga ko uretse kuba hari icyo izi ngando zifasha abana mu kwidagadura, bibafasha kungurana ibitekerezo n’abandi baturutse hirya no hino, bituma bitinyuka bakavuga ibibazo bahura nabyo by’ihohoterwa, bakagura n’imitekerereze ndetse no kwigirira ikizere.

Yagize ati “Abana bigishijwe gutinyuka, kwisobanura, kuvugira mu ruhame, kwagura ibitekerezo, bize ku bijyanye n’imibanire yabo na bagenzi babo, kumenya uko babana n’abandi birinda amakimbirane no kugaragaza ihohoterwa bakorerwa batanga amakuru. Hri kandi gushimangira uburyo bwo kwigirira ikizere no kwiga bagakunda siyanse, cyane ko byagaragaye ko abana b’abakobwa benshi uko amashuri agenda azamuka, bagenda bahunga amasomo ya siyanse.”

Niyitegeka akomeza avuga ko aya matsinda y’abana b’abakobwa ku mashuri, agamije kuzamura umwana w’umukobwa akure yitinyutse, abashe kwiga ariko kandi afite ubuzima bwiza, atarahuye n’ihohoterwa runaka yaba yarahishe.

Munyaneza Jean Marie Vianney, umukozi wa BLF, avuga ko iyi gahunda y’amatsinda y’abakobwa ku mashuri, afite umwihariko wo kwita cyane ku bana b’abakobwa ariko hakajyamo n’abahungu, iganirwamo imbogamizi zishingiye ku muco zituma abana b’abakobwa batiga neza cyangwa se bakanabireka.

Ganza Kenny, umwe mu bahungu bitabiriye icyo gikorwa

Avuga ko ibiganiro n’amasomo bitangirwa muri aya matsinda y’abakobwa, bigaruka ku bibazo bikomeye birimo n’inda ziterwa abana b’abakobwa.

Ati “Twatekereje ko itsinda rigira amasomo 9, buri somo rikagira ibiganiro bitandukanye by’umwihariko rero hari ikiganiro ku kumenya imihindagurikire y’ibihe ndetse n’iy’umubiri mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu. Ibijyanye n’imihango cyangwa se abahungu kwiroteraho, uburyo umuntu atera inda hanyuma ni gute umuntu yayirinda.”

Uretse isomo rigaruka ku guterwa inda ku bana b’abakobwa, hari n’andi bigishwa ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsinda ribera ku mashuri.Umushinga wa BLF kugeza ubu ukorere mu turere 10 mu mashuri 21, uterwa inkunga na Leta y’u Bwongereza ukaba ugamije kongerera ubumenyi abanyeshuri mu masomo y’imibare n’Icyongereza. Uyu mushinga ukaba ufasha amashuri ya Leta n’afashwa na Leta.

Mu byo uyu mushinga wibandaho harimo guhugura abarimu bose bigisha imibare n’Icyongereza, mu mashuri abanza ya Leta nLafashwa na leta. Uyu mushinga ufite umwihariko wo kwita ku burezi bw’umwana w’umukobwa, aho BLF ifatanyije na REB bashinze clubs z’abakobwa mu mashuri.

Munyaneza Jean Marie Vianney, umukozi wa BLF

Mu rwego rwo kuganira ku mikorere y’izo clubs, hateguwe ingando z’abagize komite z’amatsinda mu mashuri aho abanyeshuri 105 n’abarimu bashinzwe ayo matsinda, bahuriye i Kigali mu gihe cyiminsi ibiri, bahabwa amahugurwa ku buzima bw’imyororokere, kwigirira icyizere no kugira intumbero y’ejo hazaza.

Hashize amezi 6 izi clubs zikorera mu mashuri, abazijyamo ahanini ni abanyeshuri bafite ibibazo by’imyigire, abasiba, abatsindwa n’abafite ubumuga. Umwihariko w’izo clubs ni uko zivanzemo n’abahungu bake bafatwa nk’intangarugero mu guhindura imyumvire ya bagenzi babo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Yvan Buravan yitabye imana azize Cancer

Umuhanzi Burabyo Yvan (Yvan Buravan) yitabye Imana aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza. Yvan Buravan yitabye Imana azize Cancer y'urwagashya Mu rucyerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama 2022 nibwo byamenyekanaga ko yitabye Imana. Mu itangazo ryasohowe n’abashinzwe kureberera inyungu ze, bahamije ko Buravan yazize indwara ya Kanseri y'urwagashya yari amaranye iminsi. Itangazo ryagaragajwe n’abamuhagarariye mu muziki rigaragaza ko Yvan Buravan yitabye Imana mu inoro ryakeye. […]

todayAugust 17, 2022 637 1

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%