Inkuru Nyamukuru

RURA yamaganye abarangura amatike y’ingendo bakayagurisha ahenze

todayAugust 18, 2022 164

Background
share close

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruvuga ko ruzafatanya n’inzego mu kurwanya abakomisiyoneri b’abakarasi, bashinjwa kurangura amatike yose muri za gare bakayagurisha ku bagenzi ku giciro gihanitse.

Uwitwa Kabanda Balthazar yavuye i Musanze ku Cyumweru tariki 14 Kanama 2022 ari kumwe n’umwana w’umuhungu, bagera muri Gare ya Nyabugogo bwije, batanga amafaranga 1,000Frw buri wese yo kugera i Nyagasambu, ariko abagurisha amatike barabyanga.

Kabanda yabwirwaga ko naramuka atanze amafaranga 2,500Frw ku rugendo rwe, hamwe na 2,500Frw ku mwana bari kumwe, yari guhita abona imodoka imugeza i Nyagasambu.

Kabanda ati “Jyewe mfite amafaranga 1,000Frw ni yo nsanzwe nishyura kugera i Nyagasambu none baranca agera i Rwamagana, ayo 2,500Frw ntayo mfite, ndarara hano muri Gare nzinduke ngenda n’amaguru nzafate imodoka ngeze imbere.”

Uwo munsi itike yo kuva i Nyabugogo werekeza i Muhanga yiriwe ari amafaranga 1,500Frw, nyamara ibiciro byashyizweho na RURA ku rugendo Nyabugogo-Muhanga ari amafaranga 1,030Frw.

Ayo mafaranga 1500Frw ni yo abagenzi bifuzaga kugarukira ku Kamonyi cyangwa i Rugobagoba bishyura, ahandi usanga bavuga ko amatike yashize cyangwa bagatanga ayo gutegereza amasaha menshi umuntu yicaye muri Gare.

Ibi biteza abantu kuba benshi cyane muri Gare ndetse hakabamo n’abafata umwanzuro wo kuharara kuko baba babuze uko bagira.Umukozi ushinzwe gutanga amatike mu Kigo International avuga ko hari ibice by’Igihugu bitandikiwe na RURA igiciro cy’urugendo rwo kugerayo.

Yagize ati “Kujya i Nyagasambu nta tike baguha, habaho linye(ligne) ya Nyabugogo-Rwamagana ni yo ugomba kwishyura, kimwe nk’uko waba ujya ku Kamonyi ariko ukishyura itike y’i Muhanga kuko iya Kamonyi itabaho”.

Uyu mukozi wa International kandi yavugaga ko itike zo kujya i Rwamagana zarangiye, ariko izo kujya i Kayonza hirya yaho zigihari n’ubwo amasaha yari ageze saa moya z’umugoroba.

Hari abagenzi bavuga ko aya mananiza yo kwishyuzwa itike ya kure nyamara umuntu atari bugereyo, aba agamije kwiba amafaranga y’igice cy’urugendo cyari gisigaye.

Abakomisiyoneri n’abakarasi mu bucuruzi bw’amatike y’ingendo

Umuturage utuye mu Mujyi wa Muhanga avuga ko igiciro cy’urugendo Kigali-Muhanga kimenyerewe kandi cyemejwe na RURA ari amafaranga 1,030Frw, ariko ngo hari abantu baza bakagura amatike yose ubundi bagatangira kuyacuruza uko bashaka.

Yagize ati “Ikibazo ni abakomisiyoneri baza bakagura amatike 5, 10, 20 yose agashira, bayarangura ku 1030Frw bakayagurisha 1,500Frw ku muntu ushaka itike yihuta, kandi bayipfunyururamo ureba.”

Ikindi kibazo abagenzi basaba RURA gushakira ibisubizo ni ikijyanye n’ibura ry’imodoka, aho batanga urugero ko iz’Ikigo Horizon Express zagendaga buri minota 15 ubu zisigaye zihaguruka nka nyuma y’iminota 30 cyangwa Isaha nyamara hari abagenzi benshi cyane.

Bavuga ko uko ibikomoka kuri peterori birushaho guhenda ari ko abafite imodoka zitwara abagenzi n’izabo ku giti cyabo barimo kuziparika na bo bakajya gutega.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RURA, Déo Muvunyi avuga ko muri rusange imodoka zatwaraga abagenzi zishaje, inyinshi zikaba ziparitse zaramaze kwangirika kandi ba nyirazo nta bundi bushobozi barabona bwo kuzisimbuza inshyashya.

Enjeniyeri Muvunyi ahakana ko haba hari imodoka ikomeye yaparitswe kubera guhenda kwa lisansi na mazutu, kuko abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange bajya bahabwa nkunganire kugira ngo badahomba.

Leta ikomeje gushakisha abashoramari bagomba kuzana imodoka nshya zasimbura izishaje nk’uko Umuyobozi wa RURA yabigarutseho.

Enjeniyeri Muvunyi ku kibazo cy’abakomisiyoneri yagize ati “Hari ubwo abo bakomisiyoneri, abakarasi bagura amatike bagasa nk’abayaranguye, akaza akakubwira ko yashakaga kugenda ariko abiretse, noneho akakugurisha tike ku mafaranga niba ari ahagenderwaga 2,000Frw akaguca 3,000Frw.”

“Wowe iyo ugiye kugura itike usanga nta zihari kuko zose zakaswe, ariko uwayikase ntabwo agiye kugenda ahubwo arazenguruka mu bantu ababwira ko yabaguranira, ibyo ni ukubifatanya twese, hari abo Polisi ifata ikabafunga n’ubwo itabamazamo iminsi, nitubyanga twese rwose ntabwo bakomeza kutwiba.”

Enjeniyeri Muvunyi asaba abantu bose gufasha RURA bakayiha amakuru bifashishije nimero ya telefone yatanzwe yanditswe ku gipapuro cyashyizwe mu modoka, n’ubwo abenshi bagikuyemo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Bushinwa bugiye Kwohereza Ingabo mu Burusiya

Ubushinwa bugiye kohereza ingabo mu Burusiya mu myitozo yiswe “Vostok”, bisobanura uburasirazuba. Abo basirikare b’u Bushinwa bazajya kwifatanya mu myitozo ya gisirikare izayoborwa n’igihugu cy'Uburusiya. Abandi basirikare ni ab’ibihugu by’u Buhinde, Bilarusi, Mongolia, Tajikistani n’ibindi. Ibi byatangajwe na minisitiri w’ingabo w’u Bushinwa. Mu itangazo, uwo mu minisitiri yakomeje avuga ko uruhare rw’Ubushinwa muri iyo myitozo ihuriweho, ntaho ruhuriye n’ibirimo kuba ku rwego mpuzamahanga ndetse no mu karere. Mu kwezi gushize, […]

todayAugust 18, 2022 156

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%