Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Edouard Ngirente, kuri uyu wa Kane tariki 18 Kanama 2022, yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa uruganda rucukura gaz methane iri mu kiyaga cya Kivu.
Uru ruganda ruzubakwa mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi mu ntara y’Iburengerazuba.
Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente aratangaza ko mu myaka ibiri iri imbere, mu Rwanda hazaba hakoreshwa gaz yacukuwe mu Kiyaga cya Kivu.
Dr. Ngirente yatangaje ko uru ruganda nirwuzura, Abaturarwanda bazatangira gukoresha gaz ikorewe mu Rwanda.
Ibi ngo bizihutisha gahunda ya leta y’u Rwanda yo kugeza amashanyarazi ku ngo zose ndetse binagire uruhare mu kugabanya ikoreshwa ry’inkwi.
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa na GASMETH, isosiyete mpuzamahanga izobereye mu gutera inkunga imishinga iteza imbere ubucuruzi bwa gazi, ibijyanye nibishushanyo mbonera n’ubushobozi bwa tekiniki n’ibikorwa byo kubaka imishinga ya gaze mu buryo bunoze, butekanye kandi butangiza bidukikije.
Muri Gashyantare 2019, u Rwanda rwagiranye amasezerano angana na miliyoni 400 z’amadorali na Gasmeth Energy yo gucukura no gutunganya izajya yifashishwa mu guteka, inakoreshwe mu nganda ndetse no mu binyabiziga binini cyangwa ibitoya isimbure ibikomoka kuri peteroli.
Iyi gazi izacukurwa ishobora kwifashishwa n’ingo ziri hagati y’ibihumbi 300 na 400 kuri ubu zikoresha inkwi mu guteka.
Nk’uko bigaragazwa na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, mu 2024 mu Rwanda hazaba hakenewe gazi yo gutekesha igera kuri toni zirenga 240.000 zivuye kuri toni 10,000 mu 2017.
U Rwanda rufite intego yo kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka ku nkwi bikava kuri 79% mu 2017 rikagera kuri 42% mu 2024.
Gusa Guverinoma ikeneye nibura ishoramari rya miliyari 1.37 z’amadolari mu 2030 kugira ngo intego nk’iyi ibashe kugerwaho yo kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka ku nkwi birimo n’amakara.
Gasmeth Energy Ltd yahawe amasezerano y’imyaka 25 na Leta y’u Rwanda yo gucukura gazi metani mu mazi maremare, yo mu kiyaga cya Kivu gikungahaye kuri Methane.
Umushinga ugamije gutanga isoko ndende, yangiza ibidukikije, ihendutse ya gaze ikorerwa mu gihugu.
Post comments (0)