Inkuru Nyamukuru

Hatangajwe amatariki Kabuga azatangira kuburanishwa mu mizi

todayAugust 18, 2022 60

Background
share close

Umucamanza w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (UNIRMCT) yatangaje ko Félicien Kabuga ukekwaho kuba umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri Nzeri azatangira kuburanishwa ku byaha ashinjwa.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa kane, tariki ya 18 Kanama 2022, ko Kabuga azagezwa imbere y’ubutabera ku wa 29 Nzeri uyu mwaka.

Umucamanza Iain Bonomy yagize ati: “Urukiko rwategetse ko iburanirasha rizatangira i Hague humvwa impande zombi kuwa 29 Nzeri 2022, kumva ibijyanye n’ibimenyetso bizaba kuwa 5 Ukwakira.”

Kabuga uzatangira kuburanishwa mu mizi, ashinjwa gukora Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Kugeza ubu ari mu maboko ya IRMCT (ku ishami ry’i Hague) kuva ku ya 26 Ukwakira 2020, nyuma yo kwimurirwa mu Buholandi ubwo yafatwaga muri Gicurasi 2020. Ndetse ifatwa rye ryakuyeho imyaka isaga 26 yari amaze ashakishwa.

Mu ntangiriro byari biteganijwe ko agomba koherezwa akaburanishwa n’urukiko rwa IRMCT ruri i Arusha, ariko abacamanza baza kwemeje ko azaguma i Hague “kugeza igihe haba izindi mpinduka.”

Muri Kamena, inteko y’aba bacamaza kandi yemeje ko Kabuga akwiriye kuburanishwa nubwo abamwunganira basabye ko urubanza rwe rwaba rusubitswe kubera ubuzima bwe butifashe neza.

Hagati aho, abacamanza bemeje kandi ko Kabuga azajya akurikiranwa buri gihe n’itsinda ry’inzobere eshatu z’abaganga bigenga, bagatanga raporo ihuriweho y’ubuzima bwe mbere y’urubanza mu Rugereko rwa Mbere rw’Iremezo mu minsi 180 uhereye igihe icyemezo cyafatiwe keretse habayeho izindi mpinduka.

Uyu musaza w’imyaka 87 wahoze ari umwe mu baherwe mu Rwanda, akurikiranyweho ibyaha birimo icyaha cya Jenoside, gukangurira runanda gukora Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye gukora Jenoside, gutoteza abantu ku mpamvu za Politike, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Azwiho kuba Umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Kabuga yari umucuruzi ukize kandi akaba n’umunyamuryango w’ibanze mu kitwaga ‘Akazu’ k’abantu bashakaga gukomeza kugenzura igihugu uko babyumva, ndetse bateguye imigambi ya Jenoside.

Kabuga ni we washinze aba na Perezida wa Comité d’Initiative ya Radio Télévision Libre des Milles Collines (RTLM).

Iyo Radio ishinjwa kuba yarabibye inashimangira urwango rushingiye ku moko no gusakaza ubutumwa burwanya Abatutsi hagamijwe kubarimbura.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Dr Ngirente yatangije imirimo yo kubaka uruganda ruzatunganya gaz yo mu kiyaga cya Kivu

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Edouard Ngirente, kuri uyu wa Kane tariki 18 Kanama 2022, yashyize ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa uruganda rucukura gaz methane iri mu kiyaga cya Kivu. Stephen Tierney, Umyobozi wa GasMeth Energy Ltd na Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente batangiza imirimo yo kubaka uruganda ruzatunganya gaz Uru ruganda ruzubakwa mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi mu ntara y'Iburengerazuba. Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente aratangaza ko mu […]

todayAugust 18, 2022 102

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%