Abayobozi mu Bushinwa barimo kugerageza gusembura imvura ngo igwe mu bice byo hagati no mu majyepfo ashyira uburengerazuba kubera amapfa akabije n’ubushyuhe bwageze ku bipimo bitigeze bibaho mu mateka.
Uruzi rwa Yangtze rurerure muri Aziya ubu rwarakamye ku gipimo kitigeze kibaho kuva mbere.
Mu bice bimwe, imvura yabuze ku rugero rwo munsi ya 1/2 cy’iyari isanzwe igwa.
Ingomero z’amashanyarazi ubu zarakamye kugera mu cyakabiri, nk’uko abayobozi babivuga.
Ibi ngo byatumye gukenera ubuhehere butangwa n’ibyuma (air conditioning) byiyongera cyane bishyira kompanyi zitanga izo serivisi ku gitutu gikomeye.
Abayobozi mu Bushinwa bavuga ko bari gufashwa n’abahanga mu kugerageza ibikorwa byo gukora ibicu bituma imvura igwa.
Amezi abiri ashize y’izuba rikabije ni cyo gihe kirekire cyane kibayeho mu Bushinwa, nk’uko ikigo National Climate Centre kibivuga.
Intara zikora ku mugezi muremure wa Yangtze ni zo ahanini ziri mu bikorwa byo kurema ibicu ngo bimanure imvura.
Bakoresha kurasa mu kirere ibisasu bitwaye ibinyabutabire bishobora gukora ibicu, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga. Ariko kubura kw’ibicu na bicye mu kirere byatumye ibi bikorwa nta musaruro bitanga mu duce tumwe na rumwe tugerageza iki gikorwa.
Hagati aho, ubushyuhe mu gace ka Sichuan n’intara ziyegereye bwarenze dogere celicius 40.
Ibi byatumye mu nyubako za leta muri Sichuan basabwa ko ibyuma bitanga ubuhehere bitagomba kujya munsi ya dogere 26C, kuko munsi y’icyo gipimo biba bikoresha ingufu nyinshi, nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo ikinyamakuru Sichuan Daily.
Abakozi nabo basabwe ko aho bishoboka bagenda ku esikariye aho gukoresha ibyuma bizamura/bimanura abantu mu magorofa bizwi nka elevator. Ndetse muri iyo ntara ngo miliyoni z’abaturage babura amashanyarazi bya hato na hato. Nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.
Mu mujyi wa Dazhou, utuyemo abantu miliyoni 5.4, amashanyarazi ngo ashobora kubura igihe kigera ku masaha atatu, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.
Bavuga ko byabaye ngombwa ko inganda muri iyo ntara zigabanya ibyo zikora cyangwa zihagarika imirimo kugira ngo amashanyarazi abonetse yoherezwe mu ngo z’abantu.
Ingomero z’amashanyarazi zihari ku bwinshi muri ako karere ariko ngo amazi yazo yaragabanutse kugera mu cya kabiri, nk’uko abayobozi baho babivuga.
Post comments (0)