Ku itariki ya 20 z’ukwezi gushize, nibwo sitasiyo y’amashanyarazi ya Gasogi yasurwaga mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’u Buyapani.
Iyo sitasiyo yasuwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Ernest Nsabimana ari kumwe na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro IMAI nka kimwe mu bikorwaremezo byubakwaga ku nkunga ya Leta y’u Buyapani.
REG itangaza ko iyi sitasiyo yamaze kuzura ndetse yatangiye gukora. Yubatse mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, ikaba yitezweho kuzongerera imbaraga amashanyarazi akwirakwizwa mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali.
Umuyobozi ushinzwe imishinga yo kubaka imiyoboro minini n’inganda z’amashanyarazi, Theoneste Higaniro, avuga ko iyi sitasiyo isimbuye iyari ihari yubatswe kera ariko itari ikijyanye n’igihe ndetse n’ubushobozi bukenewe.
Ati “I Gasogi hari hasanzwe sitasiyo nto ariko yubatswe kera itari igifite ubushobozi dukeneye. Twayisimbuje iyi rero ivuguruye kandi ifite imbaraga zikenewe. Iyi ifite ubushobozi bungana na 30MVA mu gihe iyi ishaje yari ifite 10MVA gusa. Yadufashije kongera imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi mu bice bya Kanombe, Kabuga, Rutunga, Masaka ndetse na Nyagasambu.”
Avuga ko iyi sitasiyo yatumye hashyirwaho imiyoboro itandukanye ku buryo buri gace kagira umuyoboro wako wihariye.
Higaniro avuga ko kugira imiyoboro myinshi yiyongereye bakesha iyi sitasiyo bizafasha mu kugabanya cyane ibura ry’umuriro rya hato na hato.
Ati “Iyo dufite imiyoboro itandukanye bituma tugabanya ubuso bw’ahabura umuriro igihe habaye ikibazo ku muyoboro umwe. Nk’urugero, mbere Kanombe na Rutunga byari bifite umuyoboro umwe, ariko ubu Kanombe ifite umuyoboro wayo na Rutunga ikagira uwayo. Ku buryo ikibazo cyaba i Kanombe kitatuma Rutunga ibura umuriro. N’ahandi henshi mu gihugu turagenda tugabanya uburebure bw’imiyoboro, ahubwo tukayicamo ibice byinshi.”
Higaniro avuga ko sitasiyo nini zifashishwaga muri kariya gace ari iya Ndera ndetse n’iya Musha i Rwamagana, bityo iyo imwe yagiraga ikibazo byatumaga igice kinini kibura umuriro.
Ati “Ubu rero iyi sitasiyo nshya yiyongereyeho izadufasha guhuza iya Ndera n’iya Musha, bityo imwe iramutse igize ikibazo tube twabasha kwakira umuriro uvuye ku yindi. Mbese ni ugukora inzira z’umuriro nyinshi, ku buryo ikibazo cyavuka cyose ku nzira imwe twaba dufite indi yo guhita twifashisha. Ibi rero bizakemura ikibazo cy’ibura rya hato na hato ry’umuriro muri aka gace, cyane ko kanegereye icyanya cyahariwe inganda mu mujyi wa Kigali.”
Imibare yerekana ko mu Rwanda ingo zifite amashanyarazi zigera kuri 73% zirimo izisaga 52% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange. Intego yo kuyakwirakwiza igaragaza ko mu mwaka wa 2024, ingo zigera kuri 70% zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange naho izindi 30% zikahabwa ayiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.
Ku wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rusizi yafashe umugabo ucyekwaho gukwirakwiza amafaranga y’amiganano mu baturage, angana n’ibihumbi 98 by’Amafaranga y’u Rwanda. Uwafashwe ni uwitwa Byumvuhore Phenias ufite imyaka 32 y’amavuko, wafatiwe mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe mu Murenge wa Kamembe, ubwo yageragezaga kwishyura umukozi wa Mobile Money. Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yavuze ko […]
Post comments (0)