Inkuru Nyamukuru

Mugabekazi Liliane wagaragaye yambaye imyenda ibonerana yarekuwe by’agateganyo

todayAugust 19, 2022 198

Background
share close

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwarekuye by’agateganyo Mugabekazi Liliane uregwa n’ubushinjacyaha gukorera ibiteye isoni mu ruhame.

Tariki 18 Kanama 2022, nibwo Mugabekazi yagejejwe imbere y’abacamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, aregwa n’ubushinjacyaha gukorera ibiteye isoni mu ruhame, bunamusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Kubera ko umunyamategeko wunganira Mugabekazi Liliane yasabye ko urukiko ruburanishiriza urwo rubanza mu muhezo, ntiharamenyekana neza icyo urukiko rwategetse Mugabekazi Liliane nyuma yo kumurekura by’agateganyo.

Ifungwa rya Mugabekazi ryaturutse ku kuba aherutse kugaragara mu ruhame yambaye imyenda ibonerana, hari ku itariki 30 Nyakanga 2022, ubwo yari mu gitaramo cy’umuhanzi Tay C.

Uyu mukobwa akimara kugaragara mu ruhame yambaye imyenda igaragaza imyanya ye y’ibanga, Polisi y’Igihugu ndetse n’Umujyi wa Kigali bavuze ko bidakwiye ku bari b’i Rwanda, kuko bitajyanye n’umuco.

Ibi byaje gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Twitter, abantu batabivugaho rumwe kuko hari ababibona nk’ubusirimu, ariko abandi bakabyamaganira kure bavuga ko umukobwa akwiye kwambara akikwiza.

Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije kuri Twitter ku wa Kane tariki 18 Kanama, yihanangirije abambara ubusa n’abakora ibiteye isoni mu ruhame’ ibibutsa ko baba bakoze icyaha kandi bashobora gukurikiranwa n’amategeko.

Iti “Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda ko umuntu wese wambara ubusa, ukora ibiterasoni mu ruhame ndetse n’uha inzoga umwana uri munsi y’imyaka y’ubukure aba akoze cyaha.”

Yakomeje isaba ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo. Iti “ Turasaba ababyeyi kwigisha abana no kubarinda kwishora muri ibyo byaha.”

Mugabekazi wagejejwe mu rukiko, afite imyaka 24 y’amavuko akaba atuye mu Kagari ka Kibaza, Umurenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Batangije umuryango ‘Rwanda My Home Country’ ugamije kunganira Igihugu

Umuryango ‘Rwanda My Home Country’, wavutse utangijwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga, bagamije kunganira ibyo u Rwanda nk’Igihugu cyabo gisanzwe gikora, nk’uko byasobanuwe na Nsengiyumva Rutsobe uri mu bashinze uwo muryango, ndetse akaba ari n’umuyobozi wawo. Bamwe mu batangije umuryango ‘Rwanda My Home Country’ Rutsobe yavuze ko bo nk’Abanyarwanda baba mu mahanga, bagize Intara ya Gatandatu (6) y’u Rwanda, kuko bakurikira buri kintu cyose Igihugu gikora, bizihiza umuganura n’ibindi, mbese ngo […]

todayAugust 19, 2022 68

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%