Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakiriye neza icyemezo cyo gutangira ku itariki 29 Nzeri 2022, urubanza rwa Félicien Kabuga ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu.
Icyemezo cyo gutangira urubanza rwe cyafashwe n’urwego rwasigaranye inshingano z’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga (IRMCT) i La Haye mu Buholandi, ku wa Kane 18 Kanama 2022, nyuma y’imyaka ibiri Kabuga atawe muri yombi.
Félicien Kabuga w’imyaka 80 yafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020, nyuma y’imyaka 25 yari ishize yihisha ubutabera, ubu akaba afungiye La Haye.
Urubanza rwe rwasubitswe mu Kuboza 2021, nyuma y’uko hari bagenzi be banditse basaba ko bakongera guhabwa uburenganzira kuri konti zabo zo muri banki, zafatiriwe bikekwa ko bashoboraga kumufasha gutoroka ubwo yari agishakishwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside (IBUKA), Naphtal Ahishakiye, yabwiye itangazamakuru ko bakiriye neza icyemezo cyo gutangira urubanza rwa Kabuga muri Nzeri kuko rwari rwaratinze, kandi kuri IBUKA ikaba ari intambwe y’ingenzi mu kugeza ubutabera ku bacitse ku icumu.
Ahishakiye yongeyeho ko kuba Kabuga ashaje kandi afite n’ibibazo by’ubuzima, byagombye kuba izindi mpamvu zo kwihutisha urubanza rwe mu izina ry’ubutabera, bumaze igihe butegerejwe.
Kabuga yitabye urukiko rwa MICT bwa mbere mu Gushyingo kwa 2020, ahakana ibyaha byose ashinjwa uko ari birindwi birimo Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Umucamanza Lain Bonomy, ku wa kane ni bwo yatangaje ko urubanza ruzatangira ku itariki 29 Nzeri, bagahera ku isomwa ry’ibyo aregwa, ubuhamya bukazatangwa ku itariki 5 Ukwakira 2022.
Umucamanza Bonomy yanasobanuye ko Kabuga azitaba urukiko inshuro eshatu mu cyumweru mu gihe cy’amasaha abiri kuri buri nshuro, kandi byaba ngombwa akazahabwa uburenganzira bwo gukurikira urubanza rwe hifashishijwe amashusho ya videwo.
Uru rubanza rutegerejwemo abatangabuhamya basaga 50 bazumvwa n’ubushinjacyaha, mu gihe cy’amasaha 40.
Kabuga agitabwa muri yombi yagombaga kwitaba ishami rya MICT rya Arusha muri Tanzania, ariko abacamanza banzura ko agomba kuguma La Haye mu gihe nta zindi mpinduka zibayeho.
Post comments (0)