Polisi y’u Rwanda yaburiye abambara ubusa n’abakora ibiteye isoni mu ruhame ndetse n’abaha abana inzoga ko baba bakoze icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko bashobora gukurikiranwa.
Ingingo ya 143 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze imyaka 2.
Igika cya gatandatu cy’ingingo ya 3 mu itegeko N°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana, kivuga ko umwana ari umuntu wese utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko.
Ingingo ya 27 y’iri tegeko, ivuga ko umuntu wese uha umwana inzoga cyangwa itabi aba akoze icyaha.
Post comments (0)