Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye intumwa idasanzwe ya mugenzi we wa Comores

todayAugust 21, 2022 73

Background
share close

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022, yakiriye muri Village Urugwiro, Houmed Msaidie, intumwa yihariye ya Perezida Azali Assouman w’Ibirwa bya Comores.

Mu butumwa bwashyizwe kuri Twitter y’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, ntabwo hatangajwe ibyari bikubiye mu biganiro byabaye hagati y’abayobozi bombi.

Gusa Minisitiri Houmed, abinyujije kuri Twitter ye, yavuze ko ubwo yakirwaga na Perezida Kagame, bagiranye ibiganiro byagarutse ku nyungu rusange hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Nakiriwe uyu munsi na Perezida Kagame nk’intumwa idasanzwe ya Perezida Azali. Ingingo z’inyungu rusange zaganiriweho mu biganiro byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda.”

Muri Werurwe uyu mwaka, Minisitiri w’Imari, ingengo y’imari n’urwego rw’amabanki muri Comores, Souef Kamalidini yagiriye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa na Perezida Kagame amugezaho intashyo za mugenzi we wa Comores, banaganira ku kongera imbaraga mu bufatanye bw’ibihugu byombi.

Houmed Msaidie, muri Guverinoma y’ibirwa bya Comores asanzwe ari Minisitiri w’Ubuhinzi, Uburobyi, Ubukorikori n’Ubukerarugendo. Ni inshingano afatanya no kuba umuvugizi wa Guverinoma y’icyo gihugu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zakoze ubukangurambaga bwo kurwanya Malaria

Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zakoze ubukangurambaga n’ibikorwa by’ubuvuzi bigamije kurwanya malaria mu mujyi wa Juba, Konyo-Konyo-Koniya. Byakozwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022, aho Ingabo z’u Rwanda zishinzwe kubungabunga amahoro zibarizwa muri Batayo ya mbere, ku bufatanye n’umuryango wita ku buzima (Family Health) ukorera muri Sudani y’Epfo ndetse n’abaturage batuye mu mujyi wa Juba. Uretse […]

todayAugust 21, 2022 53

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%