Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye siporo rusange

todayAugust 21, 2022 316

Background
share close

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 21 Kanama 2022, yitabiriye siporo rusange izwi nka Car Free Day.

Amafoto yashyizwe ku rubuga rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, agaragaza ko Perezida Kagame yitabiriye iyi siporo, hamwe n’abandi bayobozi barimo Misitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa na Meya w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa.

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016, igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izo ndwara ku buntu.

Iyi siporo isigaye ikorwa kabiri mu kwezi, ndetse kugeza ubu isigaye ikorwa no mu zindi ntara z’Igihugu.

Iyi siporo kandi igamije gufasha mu kugabanya ihumanywa ry’umwuka abantu bahumeka, binyuze mu gukumira imodoka na moto mu mihanda abakora siporo bifashisha.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Santrafurika: Abanyarwanda bizihije Umuganura, basabwa gusigasira umuco

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kanama 2022, ku biro bya Mission Diplomatique y’u Rwanda i Bangui, Abanyarwanda batuye muri Santrafurika bizihije umunsi w’Umuganura, basabwa gusigasira umuco wabo n’ubwo baba bari kure. Umunsi w’Umuganura ni ngarukamwaka, wizihizwa mu Rwanda buri wa Gatanu wa mbere wa Kanama. Ku nshuro ya mbere Mission Diplomatique ishyizweho muri Santrafurika, bakaba bizihije uyu munsi witabiriwe n’Abanyarwanda b’ingeri zose. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira […]

todayAugust 21, 2022 84

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%