Madamu Jeannete Kagame yashimye abayobozi bita bakanakemura ibibazo byugarije imiryango, kuko baba batanga umusanzu wabo mu kubaka ubumwe bw’umuryango, no gukomeza kuwusigasira kuko ariwo shingiro ry’Igihugu, Yanasabye abayobozi kwita ku mikorere ituma bubaka indangagaciro zihamye.
Ndahiro Moses, Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship, yasabye abitabiriye amasengesho ko nk’abakirisitu bakwiye kubaka urugo ruhamye kandi rurangwamo ubwumvikane.
Yagarutse kuri bimwe mu bibazo byugarije umuryango birimo ubukene, amakimbirane, guhemuka mu bashakanye n’ibindi, kandi byose bigomba gukemurwa bigizwemo uruhare n’abayobozi.
Ndahiro yababwiye abitabiriye aya masengesho ko ibi bibazo byugarije umuryango, bizakemurwa mu bufatanye bwa bombi babifashijwemo no gusenga.Aya masengesho yitabiriwe n’abarenga 250 barimo abayobozi mu nzego nkuru za Leta, n’abayobora amadini n’amatorero.
Yateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Abayobozi Bato no Gukunda Igihugu (Young Leaders and Patriotism)”. Igamije kwibanda ku kubaka imiryango myiza no kurerera u Rwanda.
Rwanda Leaders Fellowship ni Umuryango wa Gikirisitu ufite intego yo kwimakaza indangagaciro zubahisha Imana mu buyobozi, washinzwe mu 1995. Abayobozi b’Amadini n’abari mu nzego za Leta bahurira hamwe bagafatanya gusengera igihugu, hagatangwa n’ibiganiro bishingiye ku nsanganyamatsiko zitandukanye.
Post comments (0)