Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Igikomangoma Harry

todayAugust 22, 2022 80

Background
share close

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa mbere tariki 22 Kanama 2022, yakiriye Igikomangoma Henry Charles Albert David uzwi nka Prince Harry, waje mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda nka Perezida wa African Parks.

Iki kigo gifitanye amasezerano n’u Rwanda yo gucunga Pariki y’Igihugu y’Akagera n’iya Nyungwe.

Muri uru ruzinduko Igikomangoma Harry yagiriye mu Rwanda, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira Abatutsi bahashyinguye.

African Parks n’ikigo gifatanya na guverinoma zitandukanye mu gucunga Pariki z’ibihugu n’ibyanya bibungabunzwe.

Mu 2017 cyatangaje ko Igikomangoma cy’u Bwongereza, Henry Charles Albert David, ariwe wagizwe Perezida mushya wacyo.

Prince Henry w’imyaka 33 ni umwe mu bagize umuryango w’ibwami mu Bwongereza, umuhungu muto w’ibikomangoma, Charles na Diana, akaba uwa gatanu ku ruhererekane rw’abashobora kuragwa ubutware mu Bwongereza.

Mu 2009 nibwo African Parks yasinyanye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ashyiraho ikigo Akagera Management Company (AMC) gicunga Pariki y’Igihugu y’Akagera, maze mu 2010 gitangira imirimo gikuriwe n’inama y’ubutegetsi ihuriweho na RDB na African Parks.

Kuva icyo gihe ibikorwa byo gushimuta inyamaswa byaracyashywe ndetse zirushaho kwiyongera, ubu iyi pariki ikaba ibarizwamo amoko atanu y’inyamaswa zihagazeho kuri uyu mugabane arizo Intare, Inzovu, Ingwe, Imbogo n’Inkura.

Mu 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) hamwe na African Parks, bongeye gusinyana amasezerano y’uko iki kigo kigiye gufatanya n’u Rwanda gucunga neza Pariki ya Nyungwe, yari ibaye iya kabiri icunzwe n’iki kigo nyuma ya Pariki y’Akagera.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Urubyiruko rurasabwa kwambara ibiruhesha agaciro

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, arasaba urubyiruko cyane cyane urw’abakobwa kugendera ku ndangagaciro yo kwiyubaha bakambara bakikwiza, kuko uwambaye ubusa yitesha agaciro akagatesha n’abamureba. Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi Minisitiri Mbabazi avuga ko mu minsi yashize urubyiruko rw’abasore na rwo rwari rwatangiye kurangwa n’imyambarire idahesheje agaciro Umunyarwanda, ariko rwaje kwisubiraho, bikaba bisigaye cyane mu bakobwa n’abagore. Yabitangarije mu kiganiro aherutse kugeza ku rubyiruko ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, hanatangizwa icyumweru […]

todayAugust 22, 2022 351

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%