Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’intumwa ayoboye zirimo Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col. (rtd) Jeannot Ruhunga, bari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu gihugu cya Singapore mu rwego rwo gushimangira ubufatanye hagati y’inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu bihugu byombi.
Ni uruzinduko IGP Munyuza agiriye muri Singapore ku butumire bwa mugenzi we, Commissioner General (CG) Hoong Wee Teck.
Ku wa Kabiri, tariki ya 23 Kanama, IGP Munyuza na CG Hoong bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, akubiyemo ingingo z’ingenzi z’ubufatanye hagati ya Polisi zombi mu guteza imbere ubushobozi ndetse no kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka.
Hasinywe kandi amasezerano y’ubufatanye hagati y’Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Jeannot Ruhunga n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Singapore, CG Hoong Wee Teck.
Umuhango wo gusinya aya masezerano witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Jean De Dieu Uwihanganye
IGP Munyuza na CG Hoong Wee Teck bombi bagaragaje ubushake bw’inzego zombi za Polisi mu kurwanya ibyaha no kungurana ubunararibonye mu bikorwa bitandukanye byo gucunga umutekano.
Abayobozi bombi bavuze ko aya masezerano ari “intambwe ikomeye mu bufatanye bwa Polisi mu bihugu byombi” kandi ko abumbatiye ubushake buhamye bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka kandi ko azafasha mu guharanira umutekano n’ituze by’abaturage no gutuma haba mu turere ibihugu biherereyemo ndetse n’isi yose birushaho gutekana.
Post comments (0)