Kuva kuri uyu wa kabiri tariki 23 Kanama 2022, Perezida w’urukiko rw’ikirenga muri Sierra Leone Desmond Babatunde Edwards yatangiye uruzinduko rw’akazi rugamije kwigira ku bucamanza bw’u Rwanda.
Desmond Babatunde Edwards, n’itsinda ayoboye akigera mu Rwanda yakiriwe na mugenzi we Faustin Ntezilyayo, bagirana ibiganiro byagarutse kuburyo ibihugu byombi byarushaho kuzamura ubufatanye n’imikoranire mu butabera.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga w’u Rwanda Dr. Faustin Ntezilyayo, yagize ati: “twagiranye ibiganiro byibanze ku kongerera imbaraga ubufatanye n’imikoranire. Twunguranye ibitekerezo ku mavugurura mu rwego rw’ubucamanza n’imikorere ihamye mu gutanga ubutabera butabogamye.”
Dr. Faustin Ntezilyayo avuga ko n’ubucamanza bw’u Rwanda nabwo bwiteguye kugira icyo buzigira kuri Sierra Leone.
Abantu 11 bayobowe na Perezida w’urukiko rw’ikirenga muri Sierra Leone ni bo bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’icyumweru rwatangiye mu mpera z’icyumweru gishize.
Uretse kwigira ku mikorere y’ubucamanza bw’u Rwanda mu gukemura ibibazo by’imisoro n’ubucuruzi muri rusange, iri tsinda rizanasobanurirwa imiterere y’ubucamanza bw’u Rwanda, imikorere yabwo n’imikoranire n’izindi nzego ndetse n’abaturage hifashishijwe ikoranabuhanga.
Igihugu cya Sierra Leone kimaze imyaka 20 kivuye mu ntambara yashegeshe bikomeye ubukungu n’imibereho myiza y’abagituye.
Polisi ya Kenya iri gukora iperereza ku rupfu rw’umuntu wa kabiri wari ukuriye amatora ku rwego rw’akarere mu matora aherutse kurangira muri icyo gihugu. Geoffrey Gitobu yituye hasi ahita apfa ubwo yari arimo kuvurwa ku bitaro biri mu mujyi wa Nanyuki hagati muri Kenya. Gitobu yari ashinzwe amatora mu karere ka Gichugu, mu ntara ya Kirinyaga, ahavuka Martha Karua, umukandida watsinzwe ku mwanya wa visi perezida ariko waregeye ibyavuye mu […]
Post comments (0)