Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Schachter umuyobozi wa Charity Bids

todayAugust 24, 2022 112

Background
share close

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 23 Kanama, yaganiriye na Israel Schachter, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Charity Bids cyifashishwa mu gushaka inkunga n’ubushobozi ku miryango idaharanira inyungu mu bikorwa byayo by’ubugiraneza.

Israel Schachter, yakiriwe na Perezida Kagame aherekejwe na Niyonkuru Zephanie, Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), nk’uko tubikesha urubuga rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro.

CharityBids yashinzwe mu 2008 n’abakorerabushake batatu bari bamaze igihe bakusanya inkunga inkunga zo gufasha imiryango ikora ibikorwa by’urukundo, aho icyo gihe bakusanyije miliyoni zisaga 50 z’amadolari.

Charity Bids kandi inifashisha ibyamamare bitandukanye mu bukangurambaga bugamije gufasha abantu runaka.

Iki kigo gifite ikicaro i New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kimaze gukusanya arenga miliyoni zisaga 200 z’amadolari, yahawe imiryango itari iya leta mu kuyishyigikira mu bikorwa byayo byo gufasha abababaye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Sierra Leone yatangiye uruzinduko mu Rwanda

Kuva kuri uyu wa kabiri tariki 23 Kanama 2022, Perezida w’urukiko rw’ikirenga muri Sierra Leone Desmond Babatunde Edwards yatangiye uruzinduko rw'akazi rugamije kwigira ku bucamanza bw’u Rwanda. Desmond Babatunde Edwards, n'itsinda ayoboye akigera mu Rwanda yakiriwe na mugenzi we Faustin Ntezilyayo, bagirana ibiganiro byagarutse kuburyo ibihugu byombi byarushaho kuzamura ubufatanye n'imikoranire mu butabera. Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga w’u Rwanda Dr. Faustin Ntezilyayo, yagize ati: "twagiranye ibiganiro byibanze ku kongerera imbaraga ubufatanye […]

todayAugust 23, 2022 50

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%