Inkuru Nyamukuru

Ingo zirenga 72% zimaze kubarurwa mu ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage

todayAugust 24, 2022 81

Background
share close

Mu gihe ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire ririmbanyije, Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare NISR, kiratangaza ko ingo zimaze kubarurwa zirenga 72%, mu gihe ibikorwa by’iri barura bizarangira mu cyumweru gitaha.

Yvan Murenzi umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurushima aganira na RBA, yavuze ko muri rusange ibikorwa by’iri barura biri kugenda neza ndetse ingo zimaze kubarurwa kugeza ubu zirenga 72% zizizabarurwa zose.

Avuga kandi ko iki kigo gikomeje gukorana n’izindi nzego ngo habarurwe abari mu byiciro by’ihariye nk’abana bashobora kuba baba mu muhanda.

Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ni umwe mu mishinga y’ibanze Igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage byabageza ku majyambere arambye mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho yabo ya buri munsi.

Igikorwa cy’ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire, cyatangiye guhera mu ijoro rishyira ku wa Kabiri taliki ya 16 kikazageza ku ya 30 Kanama 2022.

Abaturage baributswa ko kwibaruza ari iby’agaciro gakomeye kuri buri wese, kuko bifasha mu kunoza igenamigambi ry’Igihugu. 

Barasabwa  kandi kwakira neza abakarani b’Ibarura bababaza ibijyanye n’imibereho bwite y’abantu bose batuye n’ibyerekeye imiturire n’imiterere y’inzu babamo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Schachter umuyobozi wa Charity Bids

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 23 Kanama, yaganiriye na Israel Schachter, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Charity Bids cyifashishwa mu gushaka inkunga n’ubushobozi ku miryango idaharanira inyungu mu bikorwa byayo by’ubugiraneza. Israel Schachter, yakiriwe na Perezida Kagame aherekejwe na Niyonkuru Zephanie, Umuyobozi Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), nk'uko tubikesha urubuga rw'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu Village Urugwiro. CharityBids yashinzwe mu 2008 n’abakorerabushake batatu bari bamaze igihe bakusanya inkunga inkunga […]

todayAugust 24, 2022 112

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%