Inkuru Nyamukuru

Tubabajwe no kubura umuhanzi ukiri muto – Minisitiri Mbabazi

todayAugust 24, 2022 228

Background
share close

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi yavuze ko u Rwanda rubuze umuhanzi mwiza wakundaga Igihugu. Minisitiri Rosemary Mbabazi yifatanyije n’abitabiriye igitaramo cyo gusezera no kunamira umuhanzi Dushime Burabyo Yvan (Buravan) cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 23/8/2022.

Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana mu rukerera rwa tariki ya 17 Kanama 2022 afite imyaka 27 azize kanseri.

Minisitiri Mbabazi yihanganishije umuryango, inshuti n’abavandimwe ba Buravan ndetse n’Igihugu muri rusange.

Ati “Nta byinshi dufite byo kuvuga kuri Buravan uretse kuvuga ko igihe cye cyari iki Imana yamugeneye hano ku isi.”

Yihanganishije abahanzi bagenzi be kubera umubabaro bagaragaje ubwo bahabwaga umwanya wo kugira icyo bavuga kuri Buravan.

Minisitiri Mbabazi yavuze ko kimwe mu byo yibukira ku muhanzi Buravan ari mu gihe cya Covid-19 ubwo abantu bari mu rugo hagakorwa inama bareba icyazahura umuziki ndetse n’abahanzi bari bagezweho n’ingaruka za covid-19, icyo gihe Buravan atanga igitekerezo ko bagomba gukoresha ikoranabuhanga ariko ntibahagarike umuziki.

Yvan Buravan yagize ati “Ntabwo twacika intege ibihangano n’inganzo turayifite reka dukoreshe ikoranabuhanga tubigeze kure”.

Minisitiri Mbabazi yavuze ko Buravan ari mu bahanzi basusurukije abantu mu bihe bya covid-19 ndetse akarangwa n’umuco.

Ati “Yvan yagiraga umuco, yari umusore mwiza w’imico myiza, ndetse ukabona yubaha buri wese. Yacaga bugufi bidasanzwe bitamenyerewe iyo umuntu amaze kugira izina rikomeye.”

Ati “Abenshi muri hano muri urubyiruko ni irihe somo dukuye kuri Yvan, yari ishema ku gihugu cyacu, yari ishema ku mugabane wacu, no ku isi hose yagombye kubabera isomo mu buzima”.

Minisitiri Mbabazi yavuze ko umunsi Buravan yatabarutse u Rwanda rwabonye ubutumwa butandukanye bubihanganisha ndetse bamwe babaza ku burwayi bwa Yvan. Yasabye urubyiruko rw’abahanzi kwigira kuri Buravan batekereza inkuru bazasiga imusozi.

Minisitiri Mbabazi yavuze ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose ngo Yvan Buravan ahabwe ubuvuzi mu gihugu cy’u Buhinde akaba ashimira abayobozi bakoze ibishoboka byose ngo avurwe”.

Ati “Igihugu cyagize uruhare kugira ngo abashe kujya kwivuza bimaze kunanirana, turabishima n’ubwo byanze Yvan akitaba Imana, ariko icyagombaga gukorwa cyarakozwe”.

Yasabye urubyiruko kugira ubuzima bufite intego kugira ngo ruzagire icyo rwibukirwaho igihe bazaba basezera ku buzima bwa hano ku isi.

Mu buhamya butandukanye, bamwe mu bahanzi bagaragaje kwicisha bugufi kwe ndetse no kubana neza na bagenzi be byamuranze.

Massamba Intore yavuze ko mu byo yigishije Buravan harimo kuririmba, ibyo amwigishije akabifata vuba.

Ati “Hari igihe umuntu arakara akumva yarakarira n’Imana kuko hari indembe nyinshi yagombye guhamagara”.

Muri iki gitaramo kandi ababyeyi ba Buravan bashyikirijwe igihembo cya YouTube kubera umubare munini w’abakurikiye iby’urupfu rwe bakoreresheje uyu muyoboro.

Abitabiriye uyu muhango bacanye urumuri rw’ubuzima nko guha icyubahiro Buravan ndetse bamwe mu bahanzi bafata umwanya wo kuvuga ubuzima bwamuranze, bahabwa n’umwanya wo gusubiramo indirimbo ze.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ingo zirenga 72% zimaze kubarurwa mu ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage

Mu gihe ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire ririmbanyije, Ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare NISR, kiratangaza ko ingo zimaze kubarurwa zirenga 72%, mu gihe ibikorwa by'iri barura bizarangira mu cyumweru gitaha. Yvan Murenzi umuyobozi mukuru wungirije w'ikigo cy'igihugu cy'ibarurushima aganira na RBA, yavuze ko muri rusange ibikorwa by'iri barura biri kugenda neza ndetse ingo zimaze kubarurwa kugeza ubu zirenga 72% zizizabarurwa zose. Avuga kandi ko iki kigo gikomeje gukorana n'izindi nzego ngo habarurwe […]

todayAugust 24, 2022 81

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%