Inkuru Nyamukuru

Ukraine: Amerika yaburiye Abaturage bayo guhunga bidatinze Umujyi wa Kiev

todayAugust 24, 2022 217

Background
share close

Leta zunze ubumwe z’Amerika irasaba abaturage bayo bari i Kiev, umurwa mukuru wa Ukraine, kuhahunga bidatinze. Ifite impungenge ko Uburusiya bushobora kuharasa ibisasu byinshi muri iyi minsi.

Ukraine yizihije umunsi w’ubwigenge bwayo kuri uyu wa gatatu tariki 24 Kanama 2022. Leta ya Perezida Volodymyr Zelenskyy ivuga ko yiteze ko Uburusiya butganya kurasa cyane umurwa mukuru, Kiev. Si Ukraine yonyine ariko ifite izo mpungenge. Izisangiye na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Bityo, mu itangazo yashyize ahagaragara, ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika i Kiev ivuga ko “minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika ifite amakuru nyayo yemeza ko “Uburusiya burimo butegura kurasa ibisasu byinshi ku bikorwa remezo n’inyubakwa za guverinoma ya Ukraine muri iyi minsi.”

Ambassade irasaba Abanyamerika bari muri Ukraine “kuvayo vuba bidatinze, bakoresheje uburyo bwabo bwite bwose bashoboye.” Irabagira inama yo guhunga bakoresheje by’umwihariko inzira z’ubutaka.

VOA, yavuze ko leta ya Ukraine yabujije abaturage bayo gukora ibirori mu murwa mukuru kuri uyu wa gatatu ku munsi w’ubwigenge kugera kuri uyu wa kane kubera impungenge z’ibisasu bya misile by’Uburusiya.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mozambique: Maj Gen Eugene Nkubito yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo

Umuyobozi mushya w’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Maj Gen Eugene Nkubito, yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’icyo gihugu, Maj Gen Christovao Chume. Maj Gen Eugene Nkubito wari uherekejwe n’uwo asimbuye Maj Gen Innocent Kabandana, bakiriwe na Minisitiri Christavao Chume, ku wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022, bagirana ibiganiro byabeyere ku cyicaro gikuru cy’Ingabo za Mozambique mu murwa mukuru Maputo. Nk’uko tubikesha Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, ibiganiro byabo byibanze […]

todayAugust 24, 2022 99

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%