Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’itsinda ayoboye kuri uyu wa gatatu tariki 24 Kanama 2022, basuye amashami ya Polisi ya Singapore arimo n’irishinzwe umutekano wo mu muhanda.
IGP Dan Munyuza yari kumwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Col (rtd) Jeannot Ruhunga, aho bari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu gihugu cya Singapore.
Amashami ya Polisi ya Singapore basuye uyu munsi arimo Ubuyobozi bw’ikigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa, ndetse n’icyicaro cy’Ishami rya Polisi ya Singapore rishinzwe umutekano wo mu muhanda.
Ku cyicaro cy’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, bunguranye ubunararibonye ku bijyanye n’uburyo n’ingamba zashyizweho mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda.
Guteza imbere ubushobozi harimo n’ubufatanye mu mahugurwa no guhuza gahunda z’amagurwa, biri mu bikubiye mu masezerano y’Ubufatanye yashyizweho umukono hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Singapore ku wa Kabiri tariki ya 23 Kanama.
IGP Dan Munyuza ashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Singapore
Kuri uwo munsi kandi hasinywe amasezerano y’Ubufatanye hagati ya RIB na Polisi ya Singapore.
Amasezerano ku mpande zombi, aziha ububasha bwo gufatanyiriza hamwe mu kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka, kungurana ubunararibonye, guhanahana amakuru no gufatanya mu bikorwa byo kubungabunga umutekano.
Mu masezerano kandi hakubiyemo ubufatanye mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, ibyaha by’icuruzwa ry’abantu, Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana binyuze kuri murandasi, ibyaha bifitanye isano n’iyezandonke, kurwanya ibyaha bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage no kurwanya magendu n’ubucuruzi bw’intwaro, amasasu n’ibindi.
Uwitwa Hatariyakufa Jean d’Amour utuye mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero uvuga ko yari atunzwe n’ubujura, ari mu basaga 1000 bamaze kwiteza imbere, bifuza kwimukira mu cyiciro cya gatatu cy’Ubudehe. Hatariyakufa (ufite mikoro) avuga ko nibura yibye abasaga 200 ariko yabiretse akiteza imbere, ndetse akaba abasaba imbabazi Uyu mugabo wubatse ufite umugore n’abana avuga ko kuva mu buto bwe yari umujura wo ku rwego rwo hejuru wayogoje abaturage, […]
Post comments (0)