Inkuru Nyamukuru

Umugore wa Kobe Bryant yagenewe miliyoni $16 y’impozamarira kubera amafoto y’impanuka

todayAugust 25, 2022 165

Background
share close

Umugore wa Kobe Brayant yagenewe impozamarira ya miliyoni $16 kubera amafoto yasohowe y’ahabereye impanuka ya kajugujugu yishe umugabo we n’umukobwa we mu 2020. 

Vanessa Bryant avuga ko yababajwe ndetse agambaniwe n’inkuru y’uko amafoto y’impanuka yahitanye umugabo we yasohotse

Vanessa Bryant w’imyaka 40, yavuze ko yagize ihungabana nyuma yo kumenya ko ayo mafoto yafashwe n’abapolisi ba Los Angeles n’abazimya umuriro bakayakwirakwiza. 

Abacamanza bavuze ko ubutegetsi bw’agace kabereyemo iyo mpanuka muri Los Angeles bugomba kwishyura Vanessa impozamarira z’ihungabana ibi byamuteye. 

Christopher Chester watanze ikirego afatanyije na Vanessa nawe azishyurwa miliyoni $15.  

Kobe Bryant wari ufite imyaka 41, umukobwa we Gianna, 13, n’abandi batandatu b’inshuti z’umuryango we bapfiriye muri iyo mpanuka muri Mutarama 2020. Chester nawe yayiburiyemo umugore we Sarah n’umukobwa we Payton.  

Inkuru ya Los Angeles Times yavugaga ko abakozi b’ibiro by’ubutegetsi by’aka gace bafashe amafoto y’aho impanuka yabereye bakayakwiza mu bandi bikababaza ababuze ababo.  

Mu Ugushyingo umwaka ushize, ubutegetsi bw’ako gace bwemeye kwishyura miliyoni $2.5 kubera ihungabana ibi byateye imiryango yabuze ababo ariko ibi Vanessa Bryant yarabyanze. Nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.

Vanessa Bryant na Chris Chester bagejeje ikirego cyabo mu rukiko rwa leta ya California.

Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna, amafoto agaragaza imibiri yabo bahiye yatumye Vanessa atanga ikirego mu rukiko

Kobe Bryant, watwaye igikombe cya NBA inshuro eshanu, yakiniye LA Lakers imyaka yose yamaze muri NBA kandi afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka ya basketball.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bashenguwe n’agahinda mu gushyingura Yvan Buravan

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022, urubyiruko, abakuze n’abahanzi, abayobozi n’abakunda umuziki wa Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana, bamuherekeje, bamusezeraho bwa nyuma n’agahinda kenshi n’amarira, akaba yashyinguwe mu cyubahiro mu irimbi rya Rusororo. Urupfu rwa Dushime Burabyo Yvan Buravan rwatangajwe n’abo mu muryango we ku ya 17 Kanama 2022, aho bavuze ko yazize indwara ya kanseri y’impindura (Pancreatic Cancer), akaba yaraguye mu Buhinde aho yari yaragiye […]

todayAugust 25, 2022 240

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%