Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame arasura Intara y’Amajepfo n’iy’Iburengerazuba mu ruzinduko rw’iminsi ine

todayAugust 25, 2022 551

Background
share close

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kane aratangira uruzinduko rw’iminsi ine mu Ntara y’Amajepfo n’iy’Iburengerazuba, aho azasura abaturage mu Turere rwa Ruhango, Nyamagabe na Nyamasheke.

Uru rugendo ruteganyijwe guhera kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama kugeza ku Cyumweru tariki 28 Kanama 2022. Ruhango, niko karere umukuru w’igihugu ari butangirire uru rugendo.

Akarere ka ruhango gaherereye rwagati mu Rwanda, ni kamwe mu turere 8 tugize Intara y’Amajyepfo kakaba kamwe mu turere 30 tugize u Rwanda.

Ku kibuga cy’umupira cya Kibingo niho Perezida Paul Kagame yatangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza muri 2017.

Byitezwe ko aha ari naho umukuru w’igihugu azatangirira ingendo zo gusura abaturage mu bice bitandukaye by’igihugu nyuma y’imyaka igera kuri itatu Covid-19 yugarije isi ndetse n’u Rwanda by’umwihariko.

Perezida kagame, azagirana kandi ibiganiro n’abavuga rikumvikana mu Ntara y’Amajyepfo byumwihariko abo mu Karere ka Huye, hamwe n’abo mu Ntara y’Iburegerazuba, mu Karere ka Rusizi.

Perezida Kagame azasoreza uruzinduko mu Karere ka Karongi, aho azasura uruganda rw’icyayi rwa Rugabano rufite ubushobozi bwo gutungaya icyayi kingana n’ibilo 1.000.000 ku mwaka.

Ni uruganda rufite intego yo kongera icyayi u Rwanda rwohereza mu mahangaho gatatu ku ijana mu gihe cy’imyaka 10, no gutuma abaturage barushaho kwinjiza amafaranga menshi ava mu cyayi, bagahidura ubuzima bwabo ndetse n’ubukungu bwabo bugatera umbere.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umugore wa Kobe Bryant yagenewe miliyoni $16 y’impozamarira kubera amafoto y’impanuka

Umugore wa Kobe Brayant yagenewe impozamarira ya miliyoni $16 kubera amafoto yasohowe y’ahabereye impanuka ya kajugujugu yishe umugabo we n’umukobwa we mu 2020.  Vanessa Bryant avuga ko yababajwe ndetse agambaniwe n’inkuru y’uko amafoto y'impanuka yahitanye umugabo we yasohotse Vanessa Bryant w’imyaka 40, yavuze ko yagize ihungabana nyuma yo kumenya ko ayo mafoto yafashwe n’abapolisi ba Los Angeles n’abazimya umuriro bakayakwirakwiza.  Abacamanza bavuze ko ubutegetsi bw’agace kabereyemo iyo mpanuka muri Los […]

todayAugust 25, 2022 165

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%