Inkuru Nyamukuru

Uganda: Gen Elly Tumwine wabaye Minisitiri w’umutekano yitabye Imana

todayAugust 25, 2022 77

Background
share close

General Elly Tumwine wahoze ari Minisitiri w’umutekano muri Uganda yitabye Imana, yaguye mu bitaro by’i Nairobi muri Kenya aho yari amaze iminsi avurirwa. 

Gen Tumwine umwe mu basirikare bakomeye Uganda yagize yitabye imana ku myaka 68

Perezida Yoweri Museveni yanditse kuri Twitter ye ubutumwa avuga ko Gen Elly Tumwine yapfuye saa 5:46 z’igitondo cya none kuwa kane i Nairobi azize cancer y’ibihaha. 

Yanditse amagambo yo kumushima ibyo yakoze, ati: “Byinshi bizavugwa kuri we nyuma”. Yihanganisha umuryango we

Tumwine ukomoka i Mbarara mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda, ni umwe mu batangije ‘National Resistance Army’ (NRA), inyeshyamba zarwanye imyaka itanu zikageza Yoweri Museveni ku butegetsi.

Mu cyumweru gishize ni bwo Gen Tumwine, wari ufite imyaka 68, yajyanywe n’indege ku bitaro bya Aga Khan i Nairobi. Gusa binyuze kuri konti ye ya Twitter, aya makuru yaramaganywe. nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Tumwine ni nimero ya kabiri mu basirikare batandatu bakuru bari bagize icyahoze ari NRA kugeza tariki 26 Mutarama 1986, nk’uko biri mu itegeko ry’igisirikare cya Uganda ryo mu 2005. 

Abandi ni Perezida Museveni, umuvandimwe we Gen Salim Saleh Akandwanaho, Gen David Tinyefuza (ubu witwa David Sejusa), Eriya Kategaya (utakiriho) na Brig Gen Matayo Kyaligonza. 

Tumwine, yagiye mu myanya itandukanye muri leta ya Uganda mu myaka irenga 20 ishize, irimo Minisitiri w’umutekano, Minisitiri w’ingabo wungirije, kandi yabaye igihe kinini mu nteko ishingamategeko nk’uhagarariye ingabo. 

Yibukwa ubwo mu myigaragambyo yo mu kwiyamamaza ku matora yo mu 2020 abashinzwe umutekano bishe abantu 50 bigaragambyo.

Mu 2020 yavanywe muri guverinoma ndetse muri Gicurasi uyu mwaka ashyirwa mu kirihuko cy’izabukuru mu gisirikare afite ipeti rya jenerali.    

Elly Tumwine yahoze ari umwalimu ndetse yari umunyabugeni, n’umunyamuziki.  Tumwine yize amashuri ya gisirikare muri Uganda, Tanzania no mu cyahoze ari Ubumwe bw’Abasoviyeti, nk’uko biri mu mwirondoro we.

Abategetsi batandukanye muri Uganda batangaje ubutumwa bw’akababaro batewe n’urupfu rwe.  

Ni mugihe bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi batangaje ko bazakomeza kumwibuka kubera amagambo ‘mabi’ yavuze asa n’uha polisi impamvu yo kwica abasivile. 

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame arasura Intara y’Amajepfo n’iy’Iburengerazuba mu ruzinduko rw’iminsi ine

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kane aratangira uruzinduko rw’iminsi ine mu Ntara y’Amajepfo n’iy’Iburengerazuba, aho azasura abaturage mu Turere rwa Ruhango, Nyamagabe na Nyamasheke. Uru rugendo ruteganyijwe guhera kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama kugeza ku Cyumweru tariki 28 Kanama 2022. Ruhango, niko karere umukuru w'igihugu ari butangirire uru rugendo. Akarere ka ruhango gaherereye rwagati mu Rwanda, ni kamwe mu turere 8 tugize Intara y'Amajyepfo kakaba kamwe mu turere […]

todayAugust 25, 2022 551

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%