Inkuru Nyamukuru

Umwenda ntabwo nashoboye kuwishyura wose ariko turacyakomeza – Perezida Kagame

todayAugust 25, 2022 656

Background
share close

Perezida Paul Kagame kuva kuri uyu wa kane tariki 25 Kanama 2022, yatangiye urugendo rw’iminsi ine mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba, aho yarutangiye ahura n’abaturage bo mu turere twa Ruhango, Nyamasheke, Karongi na Nyamagabe.

Urugendo rwe rwa mbere mu Ntara y’Amajyepfo yarutangiriye mu Karere ka Ruhango, aho yaherukaga ku wa 14 Nyakanga 2017 ubwo yiyamamarizaga manda ye ya gatatu imaze imyaka itanu. Avuga ko nubwo hari umwenda atabashije kwishyura wose ariko urugendo rugikomeje.

Perezida kagame mu ijambo yagejeje ku baturage bari bateraniye ku Kibuga cy’Umupira cya Kibingo, yavuze ko yishimiye gusura abaturage, no kuganira nabo kuko yahaherukaga kera.

Yagize ati “Nagombaga kuba naragarutse kubasuhuza no kubasura, nyuma y’icyo gihe cy’ibyari byanzanye hano. Ndibuka twahuye turi mu bihe by’amatora. Ubwo icyo gihe duhura twasezeranye byinshi, ngira ngo navuga ku ruhare rwanyu. Ibyinshi byarakozwe. Icyo gihe mwaratoye nk’uko twari twabisezeranye mutora neza ndetse munshyiramo umwenda. Umwenda ntabwo nashoboye kuwishyura wose ariko turacyakomeza.”

Perezida Kagame yavuze ko ibyo atashoboye kwishyura, birimo amazi ataragera kuri bose, hari umwenda abereyemo abaturage ku buryo amazi ava kuri 60% akagera kuri 80% cyangwa se 90%.

Perezida Kagame yabajije impamvu uruganda rukora ifu rwa Kinazi, rudakora ku kigero gikwiriye, avuga ko yamenye ko uruganda rukora ifu y’imyumbati, rukora 50% ndetse mu bihe byashize byari hasi y’aho ngaho.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko uruganda rukwiriye kuba rufite ubushobozi bwo gukora ifu iturutse mu myubati myinshi, abahinzi nabo bagahinga myinshi kugira ngo bibungukire ku buryo narwo rukora ifu ingana n’imyubati rwakiriye.

Yasabye abaturage kugira uruhare mu iterambere bagakora ibyo bashoboye, yabashimiye kandi uburyo bitwaye ubwo u Rwanda rwari ruhanganye na Covid-19, abantu bagahindura umuco, ndetse hakaza n’ibindi bihe bikomeye birimo na guma murugo, byumwihariko uburyo bitabiriye kwikingiza.

Yavuze ko ahandi ku isi, urukingo rwabonetse abantu banga kwikingiza ariko abanyarwanda bakaba barasobanuriwe bakabyumva.

Perezida Kagame yatanze urugero ku muyobozi wo mu kindi gihugu, bahuye amubwira ko we yamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19. Ariko uwo muyobozi ngo yamubwiye ko we atarakingirwa, kandi ko bitari hafi.

Yagize ati “Ubu ambwira ko amaze iminsi nk’ibiri atakaje abavandimwe be bishwe na Covid-19. Ndamubaza nti ese bite? Ngira ngo niba udashaka gukingirwa umbwira ko hari abavandimwe bawe bazize Covid-19, bite? Ati njye mfite abantu bafite ubumenyi buhanitse, babahanga bambwiye ko ruriya rukingo rurimo ibintu bidasobanutse, ko rushobora kugirira abantu nabi.”

Perezida kagame yabajije uwo muyobozi uburyo urwo rukingo rugirira nabi abantu.

Ati: “Ndamubaza nti kugirira abantu nabi uwo mwanya cyangwa mu myaka ingahe…. Ati mu myaka nka 15 cyangwa 30 utangira kubona […] Ndamubwira nti ufitiye ubwoba ibizaza hari ikiguhitana uwo munsi? Nti njye rero naremeye barankingira kuko nashakaga kwikingira iby’uwo munsi, iby’icyo cyumweru, ibyahitanye abavandimwe bawe, nti naho ibizaza mu myaka 20, sakindi izaba ibyara ikindi. Bizajya kugera icyo gihe harabonetse ibindi binkingira ibyo ngibyo”

Naho mu byifuzo Meya w’Akarere ka Ruhango yagejeje ku Mukuru w’Igihugu, harimo ko abaturage bifuza Ishuri rya Kaminuza ryigisha amasomo y’ubumenyingiro, umusanzu mu bikorwa byo kugeza amazi kuri bose ndetse n’imihanda ya kaburimbo mu bice bitandukanye by’aka karere.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ikoranabuhanga rizagabanya umwanya abarimu bamaraga bategura cyangwa bigisha amasomo

Abarimu basaga ibihumbi bine baturutse mu mashuri 150 abanza n’amashuri y’incuke yo hirya no hino mu gihugu, kuva ku wa kabiri tariki 23 Kanama 2022, bateraniye mu Karere ka Musanze, aho bongererwa ubumenyi, mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga ryifashisha mudasobwa ntoya (tablet), hagamijwe kuborohereza mu gutegura no kwigisha amasomo baha abana; mu rwego rwo kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi. Buri mwarimu uhabwa aya mahugurwa anahabwa mudasobwa yo kwifashisha mu gushyira mu […]

todayAugust 25, 2022 150

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%