Inkuru Nyamukuru

Ruhango: Perezida Kagame yemeye kubaha ibyo yabasezeranyije yiyamamaza muri 2017

todayAugust 25, 2022 72

Background
share close

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasezeranyije abaturage b’Akarere ka Ruhango ko ibyo yabemereye yiyamamaza mu mwaka wa 2017, ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, bitarakorwa bigieye gushyirwamo imbaraga bikagera ku baturage.

Yabitangaje mu ruzinduko rw’iminsi ine yatangiye rwo kuganira n’abaturage mu Ntara z’Amajyepfo n’Iburengerazuba, aho yarutangiriye mu K arere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022.

Agaruka ku byo yabasezeranyije ubwo yiyamamazaga mu mwaka wa 2017, Perezida Kagame yavuze ko ku ruhare rw’abaturage b’Akarere ka Ruhango, ibyinshi basezeranye ubwo ahaheruka yiyamamaza byakozwe, ariko ko akibabereyemo umwenda wo kubagezaho ibyo yabemereye icyo gihe bitarakorwa.

Perezida Kagame yagaragarijwe ikibazo cy’amazi adahagije muri ako Karere, ahari imirenge ibiri ikiri munsi ya 30% by’ingo zifite amazi meza, naho Akarere kose kakaba kari ku mpuzandengo ya 68%.

Aho ni na ho yahereye avuga ko bidakwiye ko haba hakiri abaturage badafite amazi meza, kandi ari mu byo yabasezeranyije maze avuga ko uwo mwenda agomba kuwishyura abaturage, n’ubwo hari impamvu zatumye atawishyura kubera ibindi bibazo Guverinoma yasabwe gukemura.

Yagize ati “Umwenda wose ntabwo nashoboye kuwishyura ariko turacyakomeza, ibyo ntashoboye kwishyura ku ruhande rwa Guverinoma byavuzwe n’umuyobozi w’aka karere, birimo amazi adahagije kuko 68% ni bike siko bikwiye, ubwo turacyafite umwenda wo kubizamura bikagera kuri 90%”.

Uruhare rw’abaturage ni ngombwa mu kurinda ibyagezweho bikaramba

Avuga ko abaturage bafite uruhare mu kurinda ibyakozwe birimo amazi, n’imihanda, amashanyarazi ndetse n’uruhare runini ku bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, amashuri n’amavuriro, ariko uruhare runini ari urwa Leta, kandi hagomba gushakwa uko ibyo bibazo bikemuka ku rwego rushimishije.

Avuga ko abaturage bagomba gukora ibyo babashije, kandi bishoboka igihe rwa ruhare rwa Leta rwabonetse, kandi rwagize uko ruha umuturage uburyo bwo kwikorera.

Atanga urugero mu buhinzi n’ubworozi bw’uko Leta ifite uruhare rwo kunganira Abanyarwanda mu buhinzi n’ubworozi, babaha imbuto n’amafumbire cyangwa uburyo bwo kuhira ariko ababyitabira bakaba ari abaturage.

Avuga ko hari n’urundi ruhare rw’ibyakozwe biriho bikwiye kuramba, aho abaturage basabwa gukoresha ibikorwa remezo uko bikwiye, nko gukoresha neza umuhanda watunganyijwe, ukarindwa ibiwangiza, kugira ngo uzarambe utange inyungu.

Agira ati “Ibyo rero ni cyo tubasaba namwe mufite ibyo mudusaba, urundi rugero mu buhinzi hari ibyavuzwe bijyanye no guhinga imyumbati, hari ibintu bibiri bigomba kuzuzanya, namenye ko uruganda rukora ifu y’imyumbati rukora 50% ndetse hari n’ubwo byari hasi y’aho ngaho, njyewe nibaza ngo kuki atari ukuzamura kugera ku 100%? Icyo kigomba gushakirwa igisubizo”.

Avuga ko icyo kibazo kiri ku ruhande rw’abashinze uruganda haba Leta, n’abaturage basabwa guhinga imyumbati ihagije, kuko uruganda rukenera imyumbati myinshi ituruka mu baturage, bagahinga ngo bibungukire ariko byagera ku ruganda bagasanga na rwo rwiteguye kuyakira.

Perezida Kagame asaba ko habaho kuzamura agaciro ka buri cyose abantu bakora, ku buryo imyumbati myinshi yatuma uruganda rukora neza, kandi ifu yahatunganyirijwe ikagera ku isoko ry’imbere mu Gihugu no hanze.

Agira ati, “Mu mahanga bambwiye ko ifu bayikunze ariko bayibuze, hari ibyo muhomba nk’amafaranga ku bahinzi no ku ruganda, kandi abo hanze barategereje ngo babone ifu ihagije kandi nziza”.

Naho ku bijyanye n’imihanda, yavuze ko abaturage bamwihanganira kuko akibuka umwenda ababereyemo, kabone n’ubwo ibikenewe byose bitaboneka ku gihe, kubera ko bikenewe henshi ariko hariho gushakisha ahantu hose bityo atari uburangare.

Agira ati “Ntabwo narangaye, ariko ntabwo mvugira abarangara kuko barahari muranabazi kundusha, ariko ni inshingano dufite zo kubahwitura, hari n’ibyo umuyobozi yavuze byagiye bikosorwa birimo ruswa, no kutegera abaturage. Ibyiza ni ukubona abayobozi bagera ku baturage ngo bafatanye gukemura ibibazo”.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo aheruka mu Ruhango atari azanywe n’amajwi gusa ahubwo yari aje no kuganira n’abaturage ibyo azabakorera nibamutora kandi babikoze, akaba asigaje kurangiza ibyo yabemeye, kandi ko azagaruka kubasura.

Naho ku bijyanye n’imihanda, yavuze ko abaturage bamwihanganira kuko akibuka umwenda ababereyemo, kabone n’ubwo ibikenewe byose bitaboneka ku gihe, kubera ko bikenewe henshi ariko hariho gushakisha ahantu hose bityo atari uburangare.

Agira ati “Ntabwo narangaye, ariko ntabwo mvugira abarangara kuko barahari muranabazi kundusha, ariko ni inshingano dufite zo kubahwitura, hari n’ibyo umuyobozi yavuze byagiye bikosorwa birimo ruswa, no kutegera abaturage. Ibyiza ni ukubona abayobozi bagera ku baturage ngo bafatanye gukemura ibibazo”.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo aheruka mu Ruhango atari azanywe n’amajwi gusa ahubwo yari aje no kuganira n’abaturage ibyo azabakorera nibamutora kandi babikoze, akaba asigaje kurangiza ibyo yabemeye, kandi ko azagaruka kubasura.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Col (Rtd) Rutabana yashyikirije Perezida wa Sudani y’Epfo inyandiko zo guhagararira u Rwanda

Ambasaderi w'u Rwanda muri Sudani y’Epfo, Col (Rtd), Joseph Rutabana yashyikirije Perezida Salva Kiir Mayardit, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Sudani y'Epfo. Uyu muhango wabereye ku biro by'Umukuru w'Igihugu biri mu murwa Mukuru wa Sudani y'Epfo, Juba, kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022. Ku ya 25 Nzeri 2020, nibwo Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi batandukanye. Mu bayobozi bashyizwe […]

todayAugust 25, 2022 143

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%