Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, yasabye inzego z’ubuyobozi bireba ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri bazaba babonye igisubizo ku ruganda rw’ingano rwo mu Karere ka Nyamagabe, rukaba rwafunguwe abaturage bakabona aho bagemura umusaruro wabo.
Yabitangarije mu ruzinduko rw’umunsi wa kabiri agirira mu Ntara y’Amajyefo, aho yasuye Akarere ka Nyamagabe, agasanga hari uruganda rw’ingano rweguriwe rwiyemezamirimo akaza guhomba rugafunga, abaturage bakabura aho bagemura umusaruro wabo.
Perezida Kagame yasabye Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, gusobanura impamvu uru ruganda rudakora maze avuga ko rwari mu maboko ya Rwiyemezamirimo, ariko ruza kugira imicungire mibi rusa n’uruguye mu gihombo.
Meya Niyomwungeri avuga ko yasobanuye ko kuva icyo gihe imirimo yahagaze, abaturaga batangira kugira ibibazo by’aho bagurishiriza umusaruro wabo w’ingano, kugira ngo wongererwe agaciro.
Ikindi kibazo akarere ka Nyamagabe kahuye nacyo, ni uko imashini zo muri uru ruganda zari zimaze imyaka 30 zitari zikijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubu.Meya Niyomwungeri yasabye Perezida Kagame ko igisubizo kirambye ari icyo gushaka urundi ruganda rushya, rufite ikoranabuhanga rigezweho.
Umukuru w’Igihugu yasabye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome, Ngabitsinze, kugira icyo avuga kuri uru ruganda Minisitiri avuga ko ubu rwaguzwe n’umushoramari witwa Gasasira Janvier, ariko impamvu rudakora ari imbogamizi afite, zirimo kuba atarabona icyangombwa cyarwo, ndetse n’ikibazo cy’umuriro muke udakoresha izo mashini ngo zibashe gutunganya ingano.
Minisitiri Ngabitsinze yemereye Perezida Kagame ko agiye kubivuganaho n’inzego bireba, bakabifataho icyemezo uru ruganda rukongera rugakora.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, na we yabajijwe impamvu batihutisha gukemura iki kibazo, yemerera Perezida Kagame ko bagiye gushaka igisubizo cya vuba uruganda rugafungurwa, abahinzi bakongera bakabona aho bagemura umusaruro wabo w’ingano.
Perezida Kagame yatanze umurongo wo gukemuramo iki kibazo, ko uwo mushoramari yafatanya na Leta ariko uruganda rugakora.
Yagize ati “Iki kibazo mubishatse cyakemuka mu gihe kitanarenze icyumweru kimwe gusa, icyambere ni uko mubishyiramo ubushake, kandi inzego bireba zikabikurikirana”.
Yanasabye umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe ko agomba guhamagara ba Minisitiri bakabiganiraho, nibatabikora akamumenyesha akabimufashamo ariko uruganda rukongera rugakora.
Uru ruganda rutunganya ingano rwubatswe mu 1990 rutangira rukorera mu mushinga wa Crête Congo Nil mu Murenge wa Gatare mu Karere ka Nyamagabe, muri 2004 rwaje kugurwa n’uwikorera ku giti cye arwimurira mu Murenge wa Tare ku muhanda ugana Rusizi, yaje guhomba rugurwa na rwiyemezamirimo Gasasira Janvier, kugeza ubu ni we nyirarwo.
Abagore babarizwa muri Batayo ya mbere mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bwa UNMISS, muri Sudani y’Epfo, batanze amahugurwa ku kurwanya Malaria. Ni amahugurwa yatanzwe ku wa Kane tariki 25 Kanama 2022, bayagenera bamwe mu bagore batuye akarere ka Reggo Payam, mu Ntara ya Terekeka muri Sudani y’Epfo. Nyuma y’aya mahugurwa, abayitabiriye bahawe bimwe mu bikoresho byo kurwanya imibu itera Malaria. Bakanguriwe kandi ko ari ngombwa […]
Post comments (0)