Nyuma y’imyaka ibiri ishize umuhango wo Kwita izina abana b’Ingagi, uba mu buryo bw’ikoranabuhanga, kubera icyorezo cya Covid-19, abaturage biganjemo abo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bishimiye ko uyu muhango ugiye kongera kuba imbona nkubone, aho biteze kwakira imbaga y’abashyitsi bazaba baturutse imihanda yose hirya no hino ku isi.
Muri uyu muhango ugiye kuba ku nshuro ya 18, abana 20 b’ingagi ni bo bazitwa amazina, mu birori ubusanzwe biba bibereye ijisho. Kuri iyi nshuro ukaba uteganyijwe kuba tariki 2 Nzeri 2022.
Ku kibuga giherereye mu Mudugudu wa Nyagisenyi Akagari ka Nyonirima mu Murenge wa Kinigi, cyakira imbaga y’abaturage, abayobozi mu nzego zinyuranye n’abashyitsi baba baturutse hirya no hino ku Isi, muri iyi minsi hagaragara abaturage bahawe akazi, kajyanye no kuharimbisha no kuhakora isuku, mu rwego rwo kwitegura ibyo birori.
Umwe mu baganiriye na Kigali Today, yagize ati “Twishimiye aya mahirwe twongeye kubona nyuma y’imyaka ibiri yari ishize uyu muhango udakorwa imbona nkubone kubera Covid-19 yari yugarije Isi. Muri iki gihe cyo kwitegura ibyo birori bigiye kongera kubera hano iwacu, twahawe imirimo ijyanye no kuhakora isuku, ubwubatsi; hakaba n’abandi baboneyeho umwanya wo kongera kugaragaraza impano zabo, binyuze mu gukora imitako n’ibindi bihangano binyuranye bigurwa na ba mukerarugendo. Izi ni inyungu zikomeye cyane twatangiye kubona kandi natwe twiteguye kubyaza undi umusaruro uzatugeza ku byiza byinshi mu gihe kiri imbere.
Abaturage by’umwihariko bo mu Mirenge ikora kuri Pariki y’igihugu y’Ibirunga, basabwa kurushaho kunoza ibyo bakora, kugira ngo abazaza bagana Akarere ka Musanze, bazahasange ibyiza byinshi bitatse u Rwanda, nk’uko Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Dancille Nyirarugero.
Yagize ati “Uretse imyiteguro mu bijyanye no kurimbisha aho uriya muhango uzabera, n’aho abantu batuye n’utundi duce twose ba mukerarugendo n’abashyitsi bazifashisha, dusaba abaturage kurushaho kugaragaza uruhare rukomeye mu kwakira neza abashyitsi bazaza batugana. Bakwiye kunoza ibyo bakora kandi bakibanda mu mujyo wo kugaragaza umwihariko w’ibyiza bitatse u Rwanda, kuko abashyitsi twakira ahanani uretse kuba baba bagenzwa n’umuhango nyirizina wo Kwita Izina Ingagi, baba banagenzwa no kureba ibyiza byinshi bitatse u Rwanda, by’umwihariko ibibarizwa mu Mirenge ikora kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Kuva umuhango wo kwita abana b’Ingagi amazina watangira mu Rwanda, abagera kuri 350 ni bo bamaze kwitwa amazina.
Ingagi zifatwa nk’inkingi ya mwamba mu bukerarugendo bwinjiriza u Rwanda agatubutse buri mwaka, ugereranyije n’ibindi byiza nyaburanga bisurwa na ba mukerarugendo muri za Pariki.Uwo musaruro ni na wo ukurwamo agenewe gufasha abaturage bo mu Mirenge ikora kuri iyi Pariki, mu mishinga inyuranye ibateza imbere.
Kuva mu 2005, mu Ntara y’Amajyaruguru miliyari zisaga eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda, akaba ariyo amaze gushorwa mu mishinga, irimo iyo kwegereza abaturage bo mu Mirenge yegereye Pariki amazi meza, amashanyarazi, amashuri, amavuriro, imihanda n’ibindi bitandukanye.
Ku wa Gatanu tariki 26 Kanama, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Leta yiteguye guhangana n’indwara y’ubushita bw’inguge (Monkeypox), ndetse ko yateganyije angana na Miliyari 10 z’Amafaranga y’u Rwanda yo guhangana n’iyo ndwara. U Rwanda rwiteguye guhangan na Monkeypox Iyi ndwara bigaragara ko ubwandu bwayo burushaho kwiyongera ku Isi, by’umwihariko ku mugabane wa Aziya na Amerika. N’ubwo ubwo bwandu busa nk’aho bwibasiye Uburayi na Amerika, si ho gusa kuko bwamaze kugera no […]
Post comments (0)