Amakuru Arambuye

Umubiri wa Yanga wagejejwe I Kigali

todayAugust 27, 2022 212

Background
share close

Nkusi Thomas wamamaye nka yanga, iherutse kwitaba Imana aguye muri Afurika y’Epfo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022, umubiri we wagejejwe I Kigali. Nk’uko byari biteganijwe.

Yanga witabye Imana mu Cyumweru gishize tariki 17 Kanama 2022, umubiri we wahise ujyanwa mu buruhukiro.

Kuri gahunda yo kumusezeraho yatangajwe n’umuryango we, azashyingurwa mu cyubahiro ku wa Mbere tariki 29 Kanama 2022.

Yanga yagejejwe mu Rwanda nyuma yaho ku wa gatanu tariki 26 Kanama 2022, yabanje gusezerwaho n’abanyarwanda, inshuti n’umuryango we baba muri Afurika y’Epfo.

Umugore wa Yanga n’abana be

Biteganyijwe ko ku cyumweru tariki 28 Kanama 2022 inshuti n’umuryango we bazakora umuhango wo kwizihiza ubuzima bwe uzabera i Ntarama mu Bugesera aho yari asanzwe atuye.

Yanga yari yaragiye muri Afurika y’Epfo muri Mata uyu mwaka, icyo gihe yari ajyanye abana be kugira ngo basure umubyeyi wabo cyane ko ari ho akorera. Agezeyo, yaje gufatwa n’uburwayi, araremba biza kurangira yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa 17 Kanama 2022.

Yanga yamamaye mu gusobanura Filimi zari zigezweho hagati y’umwaka wa 2000 na 2013. Afite imyaka 17 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Uncategorized

Senateri Coons yaganiriye na Perezida Kagame uruhare rw’u Rwanda muri Mozambique

Senateri Chris Coons, yagaragaje ibyo yaganiriye na Perezida Paul Kagame ubwo yabakiraga mu cyumweru gishize, birimo uruhare rw'u Rwanda muri Mozambique. Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022, nibwo Perezida Kagame muri Village Urugwiro, yakiriye itsinda ry’intumwa za rubanda ziturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zari ziyobowe na Senateri Chris Coons. Icyo gihe Urubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu rwatangaje ko uru ruzinduko rw’izi ntumwa za […]

todayAugust 27, 2022 204

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%