Umuvugizi wa RIB, Thierry Murangira yatangarije ikinyamakuru The New Times ko kugeza ubu abantu 19 batawe muri yombi bakekwaho icyaha cyo kwangiza ibidukikije.
Yavuze ko kugeza ubu abafashwe ari abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ati: “Muri ibyo byaha harimo ubucukuzi butemewe, kutubahiriza amabwiriza yubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kwigomeka ku buyobozi”.
Yavuze ko abakekwa bafatiwe mu Turere twa Gasabo, Nyarugenge, Gakenke na Ngororero bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, Kicukiro, ndetse na Nduba.
Raporo y’ikigo gishinzwe imicungire y’ibidukikije mu Rwanda (REMA), ivuga ko byibuze amasosiyete atanu acukura amabuye, atanu acukura ibumba, ane akora ibikorwa byo gucukura umucanga mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Gakenke na Ngororero baherutse gusanga yangiza ibidukikije guhera muri Kanama 8 kugeza 14 Kanama 2022.
REMA yasanze kandi amwe mu masosiyete akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yari yarahagaritswe akora mu buryo butemewe n’amategeko nta ruhushya.
Igice cya raporo yashyizwe ahagaragara mu cyumweru gishize kigira kiti: “Bamwe bakoraga batubahirije ibyifuzo byatanzwe n’ubushakashatsi ku ngaruka ku bidukikije (EIA).”
Isuzuma ku ngaruka ku bidukikije ni uburyo bukoreshwa mu gusuzuma ingaruka zikomeye z’umushinga cyangwa ubusabe bw’igikorwa cy’iterambere bishobora kugira ku bidukikije.
Muri iri genzura kandi ni uko amasosiyete yasuwe akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro basanze nta bakozi bagira bashinzwe kurengera ibidukikije.
Murangira akomeza avuga ko kutubahiriza amategeko agenga ibidukikije biteza ingaruka z’igihe kirekire kandi zitandukanye zirimo no kubura ubuzima.
Yagize ati: “Iyo utubahirije amabwiriza agenga ibidukikije, ingaruka ni nyinshi hariho abagwirwa n’ibirombe bagapfa, abarwara indwara zidakira kubera kutagira ibikoresho bibakingira no kwanduza amazi, ibi byose bigira ingaruka z’igihe kirekire.”
Post comments (0)