Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29/8/ 2022 nibwo Nkusi Thomas wamamaye ku izina rya Yanga mu gusobanura Filimi mu Kinyarwanda yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo.
Muri uyu muhango Bugingo Bonny uzwi ku mazina ya Junior Giti akaba murumuna wa Yanga, ni umwe mu bagaragaje ko bababajwe no kubura uwo muvandimwe we, dore ko no kugira icyo avuga bitamworoheye.
Umugore wa Yanga yashimiye abantu babaye hafi umuryango wabo mu rupfu rw’umugabo we, avuga ko n’ubwo yapfuye yizeye ko bazongera bakabonana.Ati “Ndashimira abantu batubaye hafi kandi ndizera ko tuzongera tukabonana mu gihe cya vuba kuko nyuma y’ubu buzima hari ubundi”.
Pasiteri Karemera Frank ukorera ubutumwa mu itorero ryitwa New Life Bible Church, yavuze ko Nkusi Thomas atabarutse yarakiriye agakiza nka kimwe mu bimenyetso gitanga icyizere ko bazongera bakamubona ku munsi w’umuzuko.
Umuryango wa Yanga washimiye abawutabaye
Ati “Byanga byakunda buri wese hano ku isi afite umunsi we wo gutaha, umwanditsi yaravuze ngo hano mu isi si iwacu, urupfu rwa Thomas rwatubera isomo ko twese tuzapfa. Buri wese uri hano yareba uko tugiye guherekeza Thomas bikamubera isomo ryo guca bugufi”.
Pasiteri yavuze ko Nkusi Thomas yitabye Imana agasiga abana n’umugore ndetse n’abavandimwe be ari ikimenyetso cy’uko atapfuye ahubwo abasigaye bagomba kumuhagararira mu bikorwa bye.
Ati “Mwikomeze kandi mukomere ku Mana kuko nibwo mugira imbaraga mu bihe nk’ibi”.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022 nibwo umubiri we wageze mu Rwanda uturutse muri Afurika y’Epfo aho yaguye uherekejwe n’umugore we n’abana be 2. Umurambo we wahise ujyanwa mu buruhukiro mu bitaro bya Kacyiru.
Tariki 28/8/2022 nibwo bamusezeyeho mu rugo iwe i Ntarama mu Karere ka Bugesera, haba ijoro ryo ku mwibuka no kuvuga ibigwi bye.
Yanga yatangiye gusobanura Filimi mu rurimi rw’Ikinyarwanda mu mwaka wa 1998 abitangirira mu bice by’i Nyamirambo ahitwa kuri 40 kwa Mayaka, akomeza kubikora nk’umwuga umutunze ndetse ibi bikorwa byo kwerekana filimi bigenda byaguka bigera no mu bice bindi by’umujyi wa Kigali nk’ahitwa kwa Kadugara mu bice by’i Remera ku bantu bari batuye muri Kicukiro, i Remera, Kabeza na Kanombe ni ho bahuriraga bareba izo filimi zisobanuye.
Nkusi Thomas amaze igihe yarahagaritse ibikorwa byo gusobanura Filimi, ahubwo yari asigaye agaragara atanga ubuhamya ko yahindutse umurokore, ko kumenya Imana byamufashije guhindura imyitwarire.Ubu nta kandi kazi kazwi yakoraga kuko ibikorwa byo gusobanura amafilimi mu Kinyarwanda, byakorwaga n’abandi bantu batandukanye harimo n’abavandimwe be.
Uyu mwuga wo gusobanura Filimi mu rurimi rw’ikinyarwanda awusigiye benshi kandi bemeza ko ubatungiye imiryango, bakavuga ko ari we watumye babikora bakanabikunda.
Post comments (0)