Inkuru Nyamukuru

IGP Munyuza ari muruzinduko rw’iminsi itatu muri Namibiya

todayAugust 31, 2022 56

Background
share close

Umuyobozi Mukuru wa Polisi (IGP), Dan Munyuza, ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu  mu gihugu cya Namibiya aho yasuye Polisi y’iki gihugu ku butumire bwa mugenzi we, Lt. Gen Sebastian Haitota Ndeitunga.

Ku wa kabiri tariki ya 30 Kanama, IGP Dan Munyuza, akaba yaritabiriye umuhango wateguwe na Polisi y’iki gihugu wo kuzenguruka mu muhanda ukorwa  hagamijwe guhindura ubuyobozi bwa Polisi ya Namibiya, umuhango biteganijwe ko uba kuri uyu wa gatatu tariki ya 31 Kanama 2022, ukabera muri Kaminuza ya Polisi ya Isiraheli Patrick Iyambo, iherereye mu mujyi wa Windhoek muri Namibiya.

Uwo muhango biteganijwe ko uza kuberamo ihererekanya bubasha hagati y’umuyobozi wa Polisi ya Namibiya Lt. Gen Sebastian Haitota Ndeitunga ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru akaba amaze imyaka 17 ayobora Polisi ya Namibiya, hanakirwa umuyobozi mushya uzamusimbura, Maj. Gen. Joseph Shimweelao Shikongo.

Umuhango wo kuzenguruka imihanda  ukorwa hagamijwe ko abaturage  basezera umuyobozi wa Polisi ucyuye igihe, banakira umuyobozi wa Polisi mushya.

Uyu munsi kandi IGP Munyuza, yanasuye icyicaro gikuru cya Polisi ya Namibiya giherereye mu murwa mukuru Windhoek, aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi bombi ba Polisi, Lt. Gen Sebastian Ndeitunga ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’umuyobozi mushya, Maj Gen Joseph Shikongo, muri ibyo biganiro kandi hari umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere Deputy IGP for Administration, Maj Gen Anne-Marie Nainda, n’abandi bayobozi batandukanye muri Polisi ya Namibiya.

Umubano wa Polisi y’ u Rwanda n’iya Namibiya uhera mu kwezi k’Ugushyingo 2015, aho Polisi zombi zishimira umubano mwiza zifitanye muri gahunda zitandukanye mu bijyanye no gucunga umutekano, no guhanahana abarimu n’abatozwa mu nzego zitandukanye, abapolisi  bakuru 15 ba Namibiya nibo bamaze  gusoza amasomo ya ba ofisiye  bakuru mu ishuri rikuru rya Polisi y’ u Rwanda, mu gihe umupolisi umwe akaba ari kwiga amasomo nk’aya muri iri shuri, abapolisi babiri nibo basoje amasomo abinjiza mu rwego rwa ba Ofisiye bato mu ishuri rya Polisi y’ u Rwanda.

Ku rundi ruhande abarimu ba Polisi Band ya Namibiya  bagize uruhare runini rwo guhugura abapolisi b’ u Rwanda  bo mu ishami rya Polisi Band kugeza kurwego rwa gatanu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ubwato butwaye ingano zivuye muri Ukraine bwageze muri Djibouti

Ibinyampeke bya mbere bizanwe muri Afurika n'ubwato buvuye muri Ukraine kuva intambara n'Uburusiya yatangira, byageze ku cyambu cya Djibouti kiri ku nyanja itukura. Urugendo rw'ubwato Brave Commander butwaye ibinyampeke rwateguwe na ONU Ubwato MV Brave Commander buriho ibendera rya Liban, butwaye toni 23,000 z'ingano zijyanwe mu gihugu cya Ethiopia gituranye na Djibouti. Byabufashe ibyumweru bibiri kugira ngo bugere ku cyambu cya Djibouti buvuye ku nyanja y'umukara. Urugendo rwabwo rwateguwe n'umuryango […]

todayAugust 30, 2022 72

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%