Gilberto Silva wakiniye Arsenal yo mu Bwongereza na Brezil, yageze mu Rwanda, aho ari umwe mu bazita amazina abana b’ingagi, mu muhango uzabera mu Kinigi, tariki 2 Nzeri 2022.
Uyu mugabo w’imyaka 45, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 30 Kanama, aho aje binyuze mu bufatanye bwa Arsenal na RDB bainyuze muri Visit Rwanda.
Itsinda ry’abaganga 15 bo mu ngabo z’u Rwanda bifatanyije na bagenzi babo baturutse mu bihugu bigize Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba mu cyumweru cyahariwe ubutwererane bw’Ingabo n’abasivili (CIMIC) muri Tanzania, batanga ubuvuzi ku barwayi. Ni igikorwa cy’iminsi itatu cyatangiye kuva ku ya 29 kugeza ku ya 31 Kanama 2022. Mu minsi 2 ishize, itsinda ry’abaganga mu ngabo z’u Rwanda (RDF), bayobowe na Lt Col Vincent Mugisha, umuyobozi ushinzwe ubutwererane bw’ingabo […]
Post comments (0)