Umuhanzi The Ben yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Uwicyeza Pamella, umuhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo.
Kubera ko uwo muhango wateguwe mu ibanga rikomeye, abatumiwe ntabwo bari bemerewe kwinjirana telefone, hirindwa abafata amafoto ngo asakare mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Urukundo rwa The Ben na Pamela rumaze igihe rugaragazwa ku mbuga nkoranyambaga, aho mu kiganiro The Ben aherutse gukora, yavuze ko nta gitutu akwiye gushyirwaho kugira ngo arongore Pamela.
Mu kwezi k’Ukwakira 2021, ni bwo The Ben yambitse Pamella impeta y’abakundana (fiançaille), bivuze ko bombi bari bemeranyijwe ko babana, none babihamije kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022 basezerana mu mategeko.
The Ben na Pamella batangiye gukundana mu 2019, ariko ntibakunze kubisakaza, gusa bacishagamo bagasohokana, bakohererezanya ubutumwa burimo amagambo y’urukundo binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo urukundo rwabo rwacaga amarenga ko ruzakomera.
Abo bombi baje kugaragaza amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga, bari mu birwa bya Maldives bakunze kwita ‘Ibirwa by’urukundo’ aho bari basohokeye.
Urwego rw'Igihugu rw'iterambere RDB, kuri uyu wa gatatu tariki 31 Kanama 2022, rwatangaje ko Umunya - Cote d’Ivoire rurangiranwa muri ruhago, Didier Yves Tébily Drogba n'Igikomangoma Charles cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, bari ku rutonde rw’abazita izina abana b’ingagi 20, mu muhango uteganyijwe mu Kinigi kuwa 2 Nzeri 2022. Umunyabigwi Didier Drogba ategerejwe mu muhango wo kwita izina abana b'Ingagi Igikomangoma Charles w'u Bwongereza, yaherukaga mu Rwanda ubwo yari […]
Post comments (0)