Inkuru Nyamukuru

Umuyobozi wa Polisi ya Namibia ucyuye igihe yashimye ubufatanye n’iy’u Rwanda

todaySeptember 1, 2022 62

Background
share close

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Namibia ucyuye igihe, Lt. Gen Sebastian Haitota Ndeitunga yashimye u Rwanda kuba “umufatanyabikorwa ukomeye” mu mikoranire hagati ya Polisi zombi.


Lt. Gen. Ndeitunga ibi yabivuze mu muhango wabaye ku wa Gatatu tariki ya 31 Kanama, wo guhererekanya ububasha hagati ye na mugenzi we umusimbuye ku mwanya wo kuyobora Polisi ya Namibia, Maj. Gen. Joseph Shimweelao Shikongo, umuhango wabereye muri Kaminuza ya Polisi ya Israel Patrick Iyambo, iherereye mu mujyi wa Windhoek muri Namibiya.

IGP Dan Munyuza yitabiriye uyu muhango ku butumire bw’uwahoze ari mugenzi we ucyuye igihe, Lt. Gen. Ndeitunga, wamushimiye kuba yarubahirije ubwo butumire kandi agakomeza umubano mwiza hagati y’inzego zombi za Polisi.

Guhera mu mwaka wa 2015, nibwo Polisi y’ u Rwanda (RNP) na Polisi ya Namibia zasinye amasezerano y’ubufatanye cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa.

Abapolisi bakuru 15 ba Namibiya nibo bamaze gusoza amasomo ya ba ofisiye bakuru mu ishuri rikuru rya Polisi y’ u Rwanda, mu gihe umupolisi umwe akaba ari kwiga amasomo nk’aya muri iri shuri, abapolisi babiri nibo basoje amasomo abinjiza mu rwego rwa ba Ofisiye bato mu ishuri rya Polisi y’ u Rwanda.

Uwo muhango wari unogeye ijisho wo guhererekanya ububasha wayobowe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, abinjira n’abasohoka, umutekano n’ituze rusange mu gihugu cya Namibia, Dr. Albert Kawana.

Wanitabiriwe kandi n’abandi bayobozi bakuru muri guverinoma, Abadepite, n’Abadipolomate, barimo uhagarariye igihugu cy’u Rwanda muri Namibia, Ambasaderi Eugene S. Kayihura.

Umuyobozi Mukuru mushya wa Polisi ya Namibia, Maj. Gen. Shikongo, wahawe ikimenyetso cy’ubutegetsi n’uwo yasimbuye, mbere yari umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije  ushinzwe ibikorwa.

Nyuma IGP Munyuza na Ambasaderi Kayihura bifatanije n’abandi banyacyubahiro gushyira indabo ku rwibutso ruherereye mu Ishuri Rikuru rya Polisi, mu rwego rwo guha icyubahiro abapolisi n’abasivili barenga 145 bahashyinguye, bakoreraga Polisi ya Namibia.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 11 cy’impunzi zivuye muri Libya

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya 11 cy’impunzi n’abasaba ubuhungiro 101 bavanywe muri Libya, bose bakaba bageze mu Rwanda amahoro. Aba bose uko ari 101, bahise berekezwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera, ahasanzwe hacumbikiwe izindi mpunzi n’abimukira, bageze mu Rwanda mu byiciro byabanje. Abo bimukira n’abasaba ubuhungiro bageze mu Rwanda, bakomoka mu bihugu bitanu nk’uko Minisiteri ishinzwe […]

todaySeptember 1, 2022 68

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%