Inkuru Nyamukuru

Dr Biruta yaganiriye na mugenzi we wa Uganda ku mutekano n’ubuhahirane

todaySeptember 1, 2022 74

Background
share close

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriye mugenzi we wa Uganda Gen Odongo Jeje Abubakhar kuri uyu wa Kane, bumvikana uko umubano w’ibihugu byombi warushaho kubyazwa umusaruro.

Itangazo ryatanzwe n’impande zombi rivuga ko Dr Biruta na Gen Odongo Jeje baganiriye ku birebana n’umutekano, ubuhahirane, ishoramari n’imishinga ihuza ibihugu by’aka karere.

Dr Biruta na Gen Odongo bashimangiye ibimaze kugerwaho n’Abakuru b’ibihugu byombi, nyuma yo kongera kubyutsa umubano utari wifashe neza mu myaka mike ishize.

Muri Mata uyu mwaka, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoreye uruzinduko mu gihugu cya Uganda, aho yanitabiriye isabukuru y’amavuko y’umuhungu wa Perezida Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba.

Perezida Yoweri Museveni na we yaje mu Rwanda yongera guhura na mugenzi we w’u Rwanda, ubwo yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bikoresha Icyongereza ku Isi, CHOGM, mu Kamena 2022.

Itangazo ryatanzwe na Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga za Uganda n’u Rwanda, rikomeza rigira riti “Abaminisitiri bombi bishimiye uburyo umubano urushaho kongera kuba mwiza.”

Rirongera riti “Biyemeje gukomeza gushyira imbaraga mu mutekano w’Akarere, n’Iterambere rigamije imibereho myiza n’ubukungu by’abaturage b’ibihugu byombi.”

Ibiganiro kandi byageze ku mwanzuro wo kuzakomeza gushakira hamwe ibyazanira inyungu impande zombi, mu nama ya Komisiyo ihuriweho n’ibyo bihugu bibiri izateranira i Kigali muri Werurwe umwaka utaha wa 2023.

Abaminisitiri b’u Rwanda na Uganda bemeza ko hari intambwe nyinshi zimaze kugerwaho mu kugarura umubano, uhesha amahirwe abaturage b’ibihugu byombi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umuyobozi wa Polisi ya Namibia ucyuye igihe yashimye ubufatanye n’iy’u Rwanda

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Namibia ucyuye igihe, Lt. Gen Sebastian Haitota Ndeitunga yashimye u Rwanda kuba "umufatanyabikorwa ukomeye" mu mikoranire hagati ya Polisi zombi. Lt. Gen. Ndeitunga ibi yabivuze mu muhango wabaye ku wa Gatatu tariki ya 31 Kanama, wo guhererekanya ububasha hagati ye na mugenzi we umusimbuye ku mwanya wo kuyobora Polisi ya Namibia, Maj. Gen. Joseph Shimweelao Shikongo, umuhango wabereye muri Kaminuza ya Polisi ya Israel Patrick […]

todaySeptember 1, 2022 62

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%