Madamu Jeannette Kagame ku wa kane tariki 1 Nzeri 2022, yifatanyije n’abandi bayobozi mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro irerero ryiswe ‘Eza-Urugwiro ECD Centre’ riherereye muri Perezidansi y’u Rwanda, Village Urugwiro.
Mu bayobozi bitabiriye iki gikorwa harimo Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan n’Umuyobozi w’Urwego rw’Iterambere, Clare Akamanzi.
Mu bandi bayobozi kandi harimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Imikurire no kurengera umwana, Nadine Umutoni Gatsinzi n’Umuyobozi uhagarariye Unicef mu Rwanda, Julianna Lindsey.
Eza-Urugwiro ECD Centre’ yatangijwe mu 2021 n’Ibiro bya Perezida ku bufatanye na Imbuto Foundation ndetse na Unity Club. Muri iri rerero hatangirwa serivisi zigenewe abana b’abakozi ba Village Urugwiro.
Abana bakirwa ni abari hagati y’amezi atatu n’imyaka itatu mu rwego rwo gufasha ababyeyi by’umwihariko abamaze igihe gito babyaye gukomeza konsa no mu gihe barangije ikiruhuko cyo kubyara.
Madamu Jeannette Kagame mu butumwa yanyujije kuri Twitter yavuze ko ari umugisha kuba yitabiriye igikorwa cy’indashyikirwa cyo gufungura iri rerero.
Umunyamabanga mukuru wungirije w’umuryango w’abibumbye ushinzwe ishami ry’ibikorwa byo kugarura amahoro, Jean Pierre Lacroix yashimye imikorere y’abapolisi n’ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku isi. Lacroix yashimye by’umwihariko uruhare rw’abanyarwandakazi bari mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye cyane cyane mu bijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ibi umunyamabanga Mukuru wungirije yabivuze kuri uyu wa kane, tariki ya mbere, Nzeri, ubwo yakiraga mu biro bye, uhagarariye […]
Post comments (0)