Inkuru Nyamukuru

Bruce Melodie wari ufungiye i Burundi yarekuwe

todaySeptember 2, 2022 78

Background
share close

Umuhanzi Bruce Melodie wari warafatiwe i Burundi n’inzego zaho z’umutekano, amakuru aturukayo aravuga ko yarekuwe, ndetse ibitaramo ahafite kuri uyu wa gatanu no ku wa Gatandatu bikaba bigomba kuba.

Bruce Melodie yatawe muri yombi akigera mu Burundi tariki 31 Kanama 2022. Uwitwa Toussaint ni we waregeye Polisi mu Burundi ko yamuhaye amafaranga ngo azaze kuririmbira muri icyo gihugu, nyamara ntiyaza, ntiyanasubiza amafaranga yahawe.

Agitabwa muri yombi yishyuye uwo mwenda ariko uwamwishyuzaga ntiyanyurwa ashaka n’indishyi.

Biravugwa ko yarekuwe amaze kwishyura Miliyoni zibarirwa muri 29 z’Amafaranga y’u Rwanda, akaba yahise akomereza mu gitaramo cyo kuri uyu wa Gatanu kibera kuri ‘Zion Beach’ ku wa Gatandatu akaza gukorera ikindi muri ‘Messe des Officiers’.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyuma yo guhabwa amashanyarazi, bubakiwe ibikorwa remezo ngo bayabyaze umusaruro

Mu gihe imirimo yo gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino mu gihugu irimbanyije, ni nako abaturage bashishikarizwa kuyabyaza umusaruro, akababera inkingi ya mwamba y’iterambere ryabo, ntibigarukire ku gucana amatara gusa no gucomeka ibikoresho byifashishwa mu buzima bwa buri munsi nka telefoni, televiziyo, radiyo, frigo, ipasi n’ibindi. Isoko ryubatswe mu Murenge wa Ntendezi mu Karere ka Nyamasheke Mu Ntara y’Iburengerazuba, hakorewe imishinga myinshi yakwirakwije amashanyarazi bituma umubare w’ingo ziyafite uzamuka. Mu mwaka […]

todaySeptember 2, 2022 70

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%