Inkuru Nyamukuru

Abahanzi barimo Riderman, King James, Rafiki,… basusurukije ibirori byo Kwita Izina (Amafoto)

todaySeptember 3, 2022 146

Background
share close

Ku wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022, mu birori byo Kwita Izina abana b’ingagi 20, abahanzi batandukanye, bari bakereye gususurutsa Abanyarwanda ndetse n’abashyitsi bitabiriye ibyo birori.

Senderi ni umwe mu basusurukije abitabiriye ibi birori

Bamwe mu bahanzi basusurukije abaje mu birori byo Kwita Izina, harimo Riderman washimishije cyane abaturage bo mu Kinigi ahabereye umuhango wo Kwita Izina.

Hari kandi abagize Itsinda Mashirika na bo bakinnye umukino ubereye ijisho, aho bamwe mu bagize iryo tsinda babyinaga cyangwa bakiyereka bambaye imyenda y’umukara ipfutse no mu mutwe mbese bigana uko ingagi ziba zikina.

Mu bahanzi bari kumwe n’iryo Tsinda rya Mashirika, hari umuhanzi Rafiki uzwi cyane mu njyana ya ‘Coga style’, nubwo yari amaze iminsi atagaragara mu bitaramo by’umuziki ariko, yasusurukije abari muri ibyo birori byo Kwita Izina, mu ndirimbo yateraga agira ati “ Zikamwa amadevize mu birunga ni ho ziba, ingagi zacu…”.

Abandi bahanzi bari kumwe n’Itsinda Mashirika, harimo Alyn Sano, Peace Jolis n’abandi nka Mico The Best, Juno Kizigenza, Platini P, Bwiza, Afrique, Ish Kevin, Okkama, Chriss Eazzy wishimiwe cyane mu ndirimbo Inana, n’abandi.

Abandi bahanzi bashyuhije ibyo birori harimo Senderi ndetse n’Intore Tuyisenge, baririmbye indirimbo zitandukanye, zirimo ivuga ngo ‘Ibidakwiriye nimbibona nzabivuga kuko ibyo u Rwanda rwagezeho ntawabisenya ndeba oya oya kirazira…’, ‘Iyo twicaranye n’abandi tuvugana ibyubaka u Rwanda twishimye tukaririmba hanyuma tukabyina’, ‘Ubu turi indangamirwa ijabo ryaduhaye ijambo, intore ntiganya ishaka ibisubizo…’, ‘Rwanda yacu gihugu cyatubyaye amaboko yacu azagukorera Rwanda’, ‘Bazemera ryari ko ushoboye Rwanda, abenshi barabizi ni uko batabyemera’, n’izindi.

Gatsinzi Emery benshi Bazi nka Riderman

Mu bashyitsi bari batumiwe baje Kwita Izina abana b’ingagi, harimo abagize Itsinda ry’Umuziki rya ‘Sauti Sol’ ryo muri Kenya. Mu ndirimbo zacuranzwe aho mu birori byo Kwita Izina humvikanyemo n’indirimbo yaririmbwe na Sauti Sol yitwa ‘Sura yako’.

Itsinda rya Sauti Sol
Itorero Mashirika ryasusurukije abashyitsi mu myiyereko itandukanye
Umuhanzi Mico the Best
Ruhumuriza (King) James
Afrique wakunzwe cyane mu ndirimbo Agatunda
Juno Kizigenza
Nemeye Platini Uzwi nka Platini P

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

NEW YORK: DIGP Namuhoranye yagaragaje uruhare rwa Polisi mu kubungabunga amahoro

Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP), Felix Namuhoranye yagaragaje ko uburyo bwiza bwo kubungabunga amahoro Polisi ikoresha mu bihugu birimo amakimbirane bigomba guhora bitezwa imbere hashingiwe ku karere ibyo bihugu biherereyemo. Ibi Umuyobozi wa Polisi wungirije yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 01 Nzeri, mu nama ya gatatu y’umuryango w’abibumbye ihuje abayobozi ba Polisi (UNCOPS-2022) irimo kubera mu mujyi wa New York, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Guteza imbere […]

todaySeptember 3, 2022 67

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%