Inkuru Nyamukuru

Perezida Paul Kagame Yakiriye Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika

todaySeptember 5, 2022 61

Background
share close

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa mbere tariki 05 Nzeri 2022, yakiriye muri Village Urugwiro, Mansourou Aremou, Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’intoki wa Handball muri Afurika.

Mansourou Aremou, wari uherekejwe na Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, ari mu Rwanda mu rwego rwo gukurikirana irushanwa ry’Igikombe cya Afurika muri Handball mu batarengeje imyaka 18 riri kubera mu Rwanda. Iri rushanwa ryatangiye tariki 20 Kanama rikazasozwa kuri uyu wa kabiri tariki 6 Nzeri 2022.

Kugeza ubu Ikipe y’u Rwanda mu Batarengeje imyaka 18 yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika muri Handball nyuma yo gutsinda Maroc ibitego 35-34 mu mukino wa ½ wabereye muri BK Arena ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 4 Nzeri 2022.

Ikipe y’u Rwanda yakatishije itike yo gukina umukino wa nyuma isangayo Misiri yahageze itsinze u Burundi amanota 66-22.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kenya: Urukiko rw’Ikirenga rwemeje intsinzi ya William Ruto  

Martha Koome, perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya yemeje ko ibyavuye mu matora yo mu kwezi gushize bifite ishingiro. Ibi ni uko uwatowe nka perezida ari William Ruto. Uru rukiko rwavuze ko ingingo zishingirwaho z'ibirego by’impande icyenda - zirimo Raila Odinga -  nta shingiro zifite.  Martha Karua, uwiyamamazaga kuba visi perezida wa Raila Odinga, yahise atangaza kuri Twitter ko yubashye ibyavuzwe n'uru rukiko ariko atemera ibyo rwabonye. Gusoma uyu mwanzuro w’urukiko […]

todaySeptember 5, 2022 54

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%