CHENO irakangurira abanyarwanda kugera ikirenge mu cya ba Rwigema na Rudahigwa
Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), ku wa gatanu ruzatangira ubukangurambaga bugamije gushakisha abiyemeza kuba intwari bagendeye ku zababanjirije. Mu rwego rwo kwitegura Umunsi mukuru ngarukamwaka w’Intwari z’Igihugu kuya mbere Gashyantare 2019, CHENO yateganije kubanza guhura n’inzego zinyuranye mu nama, ibiganiro, imikino ndetse n’imyidagaduro, byose bigamije gusaba buri muturage kubyaza umusaruro ubutwari yiyumvamo.
Post comments (0)