Inkuru Nyamukuru

Kenya: Umunsi wa mbere mu biro, Ruto yahinduye amategeko yari yarashyizweho na Kenyatta

todaySeptember 14, 2022 249

Background
share close

Ku munsi we wa mbere mu biro, Perezida wa Kenya William Ruto yaraye atanze amategeko yo guhindura zimwe mu ngamba z’uwo yasimbuye, Uhuru Kenyatta.

Ku wa kabiri ni bwo William Ruto yarahijwe nka Perezida wa gatanu wa Kenya

Ruto yashyizeho abacamanza batandatu bagenwe n’akanama k’imikorere y’urwego rw’ubucamanza (Judicial Service Commission) mu myaka itatu ishize.

Kenyatta yari yarabirengagije avuga ko bariho “icyasha”.

Abo bacamanza batandatu bararahira kuri uyu wa gatatu.

Uyu Perezida mushya yanatangaje ko akuyeho inyunganizi ya leta ku biciro by’ibitoro n’iby’ibiribwa.

Yavuze ko iyo nyunganizi ihenda leta kandi ko nta musaruro ufatika itanga.

Ruto yanategetse ko guha uruhushya imizigo y’ibicuruzwa ngo byinjire mu gihugu, bisubizwa ku cyambu cya Mombasa.

Ibyo byakuyeho itegeko rya Kenyatta ryari ryaratumye izo serivisi zo ku cyambu zimurirwa ku cyambu cya Naivasha, mu rwego rwo kwishyura inguzanyo y’Ubushinwa leta yafashe mu kubaka inzira ya gariyamoshi iva ku cyambu cya Mombasa ikagera ku murwa mukuru Nairobi.

Ayo mategeko ari mu byo Ruto yari yasezeranyije mu kwiyamamaza kwe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kenya: Perezida Kagame yashimye uko ihererekanya ry’ubutegetsi ryagenze

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Paul Kagame yanditse avuga ko yishimiye kwifatanya n’abaturage ba Kenya, ndetse n’abandi bayobozi mu muhango w’irahira rya Perezida mushya w’iki Gihugu, William Ruto, ndetse n’uko guhererekanya ubutegetsi n’uwo yasimbuye, byabaye mu mahoro. William Ruto arahirira kuyobora Kenya Ubwo butumwa bugira buti "Byari iby’agaciro kwifatanya n’Abanya-Kenya ndetse n’abandi bayobozi, mu muhango wo kurahira ndetse n’ihererekanyabubasha kwa Perezida mushya, William Ruto na Perezida asimbuye Uhuru Kenyatta. Ndashima […]

todaySeptember 14, 2022 53

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%