Inkuru Nyamukuru

Guverinoma yafashe umwanzuro wo kuringaniza amafaranga y’ishuri ku bigo bya leta byose

todaySeptember 14, 2022 1216 1

Background
share close

Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kuringaniza amafaranga y’ishuri atangwa n’ababyeyi mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta n’amashuri afatanya na Leta.

Aya mabwiriza yashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022.

Guverinoma yanzuye ko mu mashuri y’incuke n’abanza, umubyeyi azajya yishyura amafaranga 975 Frw ku gihembwe aya akiyongeraho umwambaro w’ishuri, amakayi n’ibindi.Ku banyeshuri biga bataha, mu mashuri yisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), umusanzu w’umubyeyi ni 19.500 Frw ku gihembwe.

Abanyeshuri biga bacumbikirwa, mu mashuri yisumbuye nay’ubumenyingiro TVET, umusanzu w’umubyeyi ni 85.000 Frw ku gihembwe.

Kuri ibi, ababyeyi bazongeraho imyenda y’ishuri, ibikoresho byifashishwa mu masomo y’ubumenyingiro, ibikoresho by’isuku, ibikoresho byo kuryamira, ikarita y’ishuri n’ubwishingizi.

Minisiteri y’uburezi yavuze ko hashobora kuba hari amashuri amwe n’amwe, yakenera andi mafaranga, gusa ariko naho hatanzwe umucyo mu rwego rwo kwirinda ko habaho gusaba amafaranga y’umutengera.

Minisitiri Uwamariya yagize ati: “Bashobora gusaba ababyeyi byinshi binyuze muri komite y’ababyeyi n’abarimu, ariko amafaranga ntagomba 7000 Frw ku gihembwe.”

Ku mashuri asanzwe acumbikira abanyeshuri kandi akabaha matora mu buryo bwo kuzikodesha nka kimwe mu biryamirwa, yemerewe kwaka abanyeshuri bashya bonyine umusanzu w’amafaranga y’u Rwanda atarenze ibihumbi icyenda (Frw 9,000) atangwa rimwe gusa mu myaka itatu (3) kugira ngo hashobore gusimburwa matora zishaje.

Nta shuri rya Leta cyangwa irikorana na Leta ku bw’amasezerano ryemerewe gusaba abanyeshuri ibindi bikoresho bitaboneka ku rutonde rwatanzwe muri iyi mbonerahamwe.

Minisiteri yavuze ko kandi ari itegeko ko buri munyeshuri yambara umwambaro w’ishuri wemewe mu gihe ari ku ishuri, ava cyangwa ajyayo. Ishuri ni ryo rigena ibara ry’umwambaro w’ishuri, imiterere n’imidodere yawo. Igitambaro cyatoranyijwe kudodwamo umwambaro w’ishuri ntikigomba kugira amabara menshi.

Nta mubyeyi utegetswe kugurira umwambaro w’ishuri cyangwa ikindi gikoresho icyo ari cyo cyose ku ishuri umwana yigaho, keretse abyihitiyemo.

Aya mabwiriza azatangira gushyirwa mu bikorwa guhera mu mwaka w’amashuri 2022/2023, keretse gusa ibwiriza rijyanye n’umwambaro w’ishuri rizatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w’amashuri 2023/2024.

Niba ishuri rihuye n’ibibazo byihariye mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza, ibyo bibazo bizajya bisuzumwa kandi byemezwe na Minisiteri y’Uburezi ku busabe bw’lnteko Rusange y’Ababyeyi.

Ababyeyi basabwe ko mu gihe hari ibigo bidashyira mu bikorwa aya mabwiriza, bagomba kubimenyesha Minisiteri y’uburezi kuri info@mineduc.gov.rw cyangwa ahamagare umurongo utishyurwa wa 2028.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kenya: Umunsi wa mbere mu biro, Ruto yahinduye amategeko yari yarashyizweho na Kenyatta

Ku munsi we wa mbere mu biro, Perezida wa Kenya William Ruto yaraye atanze amategeko yo guhindura zimwe mu ngamba z'uwo yasimbuye, Uhuru Kenyatta. Ku wa kabiri ni bwo William Ruto yarahijwe nka Perezida wa gatanu wa Kenya Ruto yashyizeho abacamanza batandatu bagenwe n'akanama k'imikorere y'urwego rw'ubucamanza (Judicial Service Commission) mu myaka itatu ishize. Kenyatta yari yarabirengagije avuga ko bariho "icyasha". Abo bacamanza batandatu bararahira kuri uyu wa gatatu. Uyu […]

todaySeptember 14, 2022 249

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%