Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Rubavu, bwemeje ko bagiye guhindura isura y’umujyi wa Gisenyi ukajyana no kuba umujyi wunganira uwa Kigali.
Umujyi wa Gisenyi ugiye kuzamurwamo inyubako zigezweho
Mabete Dieudonné, wa PSF mu Karere ka Rubavu, avuga ko abikorera biyemeje guhindura isura y’umujyi wa Gisenyi, umaze igihe unengwa kugira isuku nke, inyubako zitajyanye n’umujyi wunganira uwa Kigali, kandi ari wo mujyi ufite imiterere myiza ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Mabete avuga ko guhindura imyumvire mu guteza imbere umujyi wabo, byatewe n’urugendoshuri bakoze mu Turere twa Musanze, Kayonza na Nyagatare, biga uburyo bwo gukorera hamwe mu kubaka umujyi wabo, ndetse bamwe bagaragaza inyubako bagiye kuzamura.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, avuga ko kugira ngo abanyarubavu bashobore kubaka umujyi wabo bibasaba kuba umwe, guhuza ibitecyerezo no guhuza ubushobozi mu kubaka Igihugu.
Agira ati “Twahisemo kuba Abanyarwanda; haba mu bikorera no mu bakozi ba Leta, kugira ngo tuzamure iki gihugu.”
Ati “Rubavu yakiriye amarushanwa ya Ironman, yakira abashyitsi bitabiriye kwita izina abana b’ingagi, kubera ko Rubavu ari umujyi mwiza kandi ugomba kuba uwa kabiri nyuma ya Kigali. Ibi bituma hari imihanda igomba gukorwa mu koroshya ubuhahirane mu mirenge, kugeza amazi n’amashanyarazi ku baturage, ariko abikorera nabo basabwa kwishyirahamwe mu kuzamura ibikorwa by’iterambere.”
Ati “Dufite abashyitsi benshi badusura, bakenera byinshi bikorerwa aha, harimo no gukenera inyubako zikoreshwa mu kwakira abasura umujyi wa Gisenyi. Ntibikwiriye ko Abanyarwanda bajya kuruhukira mu mahanga kandi dufite ahantu heza, ikibura ni ibikorwa kandi dushyize hamwe twabyubaka.”
Mu gihe abatuye umujyi wa Gisenyi banenga iyubakwa ry’isoko rya Gisenyi rimaze imyaka 12 ritaruzura, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwemeza ko rizarangirana n’umwaka wa 2022, aho abikorera biyemeje gushyira amafaranga mu bigo by’ubucuruzi bya RECO na KIVING birimo kubaka iryo soko, ndetse n’ ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buteganya gushyiramo amafaranga, rikazatwara miliyari 7.
Abikorera mu Karere ka Rubavu bavuga ko uretse isoko rya Gisenyi rimaze igihe ritaruzura, bagiye kuzamura inyubako zigerekeranye zizahindura umujyi wa Gisenyi.
Zimwe mu nyubako zigiye kubakwa zamaze guhabwa ibyangombwa byo kubaka, harimo inyubako z’ubucuruzi n’izicumbikira abasura umujyi wa Gisenyi.
Minisiteri y’Ibidukikije ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, igiye gutangira gutera imigano igera ku 2,500 muri za ruhurura zo muri uyu mujyi guhera mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeri 2022, kugera muri Mutarama mu mwaka utaha wa 2023. Ruhurura iri hagati y’imidugudu ya Byimana na Gasharu mu Murenge wa Gisozi iteye abaturage impungenge Iyi gahunda ikaba igamije gukumira isuri icukura za ruhurura, hamwe no kugabanya ingengo y’imari ibarirwa muri za miliyari, […]
Post comments (0)