Madame Jeannette Kagame mu kiganiro yatanze ku mugoroba wa tariki 15 Nzeri 2022, aho ari mu ruzinduko muri Suède, yagaragaje ubudaheranwa Abanyarwanda bagize, bikababera umusingi mu kwiyubaka nyuma y’icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo, ryatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Iki kiganiro yagitangiye mu murwa Mukuru wa Suède, Stockholm, cyitabiriwe n’abantu batandukanye, barimo Abanyarwanda baba muri Suède ndetse n’abandi baturutse muri Norvège, Denmark, Finlande, u Bufaransa, u Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko urugendo u Rwanda rwanyuzemo rwiyubaka, rwabera urugero abantu benshi bikabaha icyizere ko bishoboka ko nyuma y’ibibazo ubuzima bukomeza kugenda neza, kandi ukwiyubaka ntiguhagarare.
Ati “Intambwe u Rwanda rwateye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni umusaruro w’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, bwatumye babasha kwishakamo ibisubizo byabafashije gusohoka mu bihe bigoye banyuzemo”.
Madame Jeannette Kamagame yavuze ko ijambo ubudaheranwa ari ikimenyetso kiranga ubutwari n’ubwo umuntu yaba yanyuze mu bikomeye, ndetse bikamukomeretsa ariko agakomeza kubaho neza ndetse ntatezuke, ahubwo akagira umuhate wo kwihesha agaciro no kwiyemeza gukomeza kubaho.
Ati “Ubudaheranwa kuri twe ni ijambo risobanura ikinyuranyo cy’ubuzima n’urupfu, bivuga kumenya guhitamo gusubira inyuma ndetse no guhitamo kujya imbere.”
Yunzemo ko u Rwanda rw’uyu munsi rwunze ubumwe, ari urw’Abanyarwanda bose, ko ibyo byose bituruka ku ngaruka nziza z’imimiyoborere myiza ishyize imbere umuturage, ubwiyunge, kwishakamo ibisubizo no gukora cyane.
Yasobanuriye abitabiriye iki kiganiro ko ibyo byose byagezweho binyuze mu mbaraga z’abaturage, bashyize hamwe bakaziba icyuho cy’ibyabatandukanya, Abanyarwanda biyemeza kutagira Umunyarwanda n’umwe usigara inyuma.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Abanyarwanda babashije kongera kubaka icyizere aho cyari cyarabuze, ubu buri Munyarwanda wese yumva ko afite inshingano zo kwita no guha agaciro umuturanyi we ku nzego zose.
Bimwe mu bikorwa Madame Jeannette Kagame yavuze Abanyarwanda bahuriyeho bibafasha kunga ubumwe, birimo Umuganda, Car Free Day n’ibindi.
Yavuze kandi ko Igihugu cyagiye cyishakamo ibisubizo birimo na Unity Club, umuryango umaze imyaka 26 ugizwe n’abagera kuri 300, barimo abagize ndetse n’abahoze muri Guverinoma, washinzwe hagamijwe gushimangira ubumwe no komora ibikomere byatewe n’ubuyobozi bwahise, bwatanyaga Abanyarwanda ngo bubashe kubategeka.
Madame Jeannette Kagame yavuze ku bikorwa by’umuryango Imbuto Foundation, umaze imyaka irenga 20 ushinzwe, ko nawo wagize uruhare mu kubaka ubwiyunge.
Abanyarwanda bagize ibihe byo kwishimana na Madamu Jeannette Kagame
Harimo kandi amahuriro y’urubyiruko, umuryango AERG uhuza urubyiruko rwarokotse Jenoside n’ibindi, byatekerejwe mu gutanga ubufasha ku barokotse, kubafasha gukomeza amasomo, kubunganira mu bijyanye n’ubuvuzi no kubateza imbere mu bijyanye n’ubukungu n’imiryango yabo, kimwe n’indi miryango yose itishoboye.
Yashimye kandi uruhare Abanyarwanda bari mu mahanga bagira mu kumenyekanisha urugendo u Rwanda rwanyuzemo, byaba binyuze mu biganiro ngarukamwaka, harimo na Radio Scandinavia, Shene ya YouTube yatangijwe n’Abanyarwanda baba mu majyaruguru y’u Burayi.
Iki gikorwa cyateguwe n’inzego zirimo Abanyarwanda baba mu Burayi bw’amajyaruguru, na KTH Royal Institute of Technology y’i Stockholm.
Insanganyamatsiko y’uyu munsi yavugaga ku ‘Ubudaheranwa’.
Inzego za Polisi y'u Rwanda na Polisi ya Repubulika ya Bénin ziyemeje guteza imbere ubufatanye mu bikorwa bitandukanye birebana no gucunga umutekano. Ibi ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, tariki 16 Nzeri, i Kigali nyuma yo gushyirwaho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’ u Rwanda, IGP Dan Munyuza na IGP Soumaila Allabi Yaya, Umuyobobozi Mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Benin. IGP Soumaila Allabi Yaya n’intumwa […]
Post comments (0)