Inkuru Nyamukuru

Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidari y’ishimwe

todaySeptember 17, 2022 57

Background
share close

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Santrafurika (MINUSCA), zibarizwa muri Level II Hospital na Rwanda Battle Group IV, zambitswe imidari y’ishimwe.

Uyu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022 i Bria, mu Ntara ya Haute-Kotto, mu rwego rwo kubashimira uruhare rwabo mu kubungabunga amahoro.

Ingabo z’u Rwanda zahawe iyi midali mu gushimirwa ubuhanga n’ubunyamwuga zagaragaje, mu gusohoza inshingano zo kuzana no kwimakaza amahoro muri Repubulika ya Santrafurika.

Uyu muhango wo gutanga imidali y’ishimwe wayobowe n’Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bwa MINUSCA, Lt Gen Daniel Sidiki Traoré, washimye Ingabo z’u Rwanda ku bw’imirimo ikomeye zakoze mu gihe basohozaga inshingano zabo.

Lt Gen Sidiki Traoré, yashimiye aya matsinda yombi izi Ngabo zibarizwamo by’umwihariko Level II Hospital, yari ishinzwe ibikorwa bya serivisi z’ubuvuzi, kuba yaratanze ubuvuzi ku Ngabo za MINUSCA ndetse no ku baturage bo mu Ntara ya Haute-Kotto.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Umujyi wa New York

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, yahuye ndetse anaganira n’Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Eric Adams. Perezida Kagame na Adams, bagiranye ibiganiro ku mahirwe y’ubufatanye kimwe n’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, hamwe na gahunda zigamije kwishakamo ibisubizo mu kwihangira udushya harimo Umuganda n’umunsi wahariwe siporo rusange, Car Free Day. Perezida Kagame ari muri Leta Zunze […]

todaySeptember 17, 2022 77

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%