Inkuru Nyamukuru

Sena irasaba Guverinoma gukomeza gahunda yo gutuza abantu neza

todaySeptember 18, 2022 52

Background
share close

Inama y’Abaperezida ba Komisiyo zigize Sena y’u Rwanda yateranye ku wa Gatanu tariki ya 16 Nzeri 2022, yashimiye Guverinoma kuba irimo gutuza neza abavuye muri Kangondo na Kibiraro, isaba ko iyo gahunda yakomeza.

Abavuye mu manegeka muri Bannyahe batujwe mu nzu z’icyerekezo

Abaperezida (ba Komisiyo zigize Sena) bateranye mu nama yabo isanzwe bayobowe na Perezida wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin bagamije “kumenya ibikorwa mu kwihutisha iterambere rirambye ry’imijyi”.

Ibiro bya Perezida wa Sena bivuga ko iyo nama yashimye ibikorwa na Guverinoma mu gutuza neza abaturage hagamijwe kunoza imiturire n’imitunganyirize y’imijyi, nk’uko biteganyijwe muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017–2024).

By’umwihariko, iyo nama ngo yashimye igikorwa cya Guverinoma cyo gutuza neza abaturage batuye mu Midugudu ya Kangondo na Kibiraro, barimo kuvanwa ’ahashyira ubuzima bwabo mu kaga’, bagatura ahujuje ibyangombwa.

Itangazo ry’Ibiro bya Sena y’u Rwanda rigira riti “Inama y’Abaperezida isanga iyo gahunda ya Guverinoma igomba gukomeza mu rwego rwo kurengera abaturage batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bagatuzwa neza.”

Iryo tangazo rivuga ko ibi bishimangira iyubahirizwa ry’ihame remezo ryo “kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye, kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo.”

Iyo nama y’Abaperezida isaba Abanyarwanda gukomeza gushyigikira gahunda za Leta, ziteza imbere imibereho yabo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abapolisi 27 basoje amahugurwa y’ibanze ajyanye no gucunga umutekano wo mu mazi

Abapolisi 27 bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gucunga umutekano wo mu mazi (Police Marine Unit) basoje amahugurwa y’ibanze yaberaga mu kiyaga cya Kivu mu gihe cy’amezi abiri. Muri aya mahugurwa yasojwe ku wa kane tariki 15 Nzeri, yitabiriwe n’abapolisi batangiye akazi muri iri shami, bahawe ubumenyi mu bijyanye no gucunga umutekano wo mu mazi, harimo ubumenyi bw’ibanze ku mutekano wo mu mazi, Ubutabazi bw’ibanze,  Kwirwanaho no gutabara […]

todaySeptember 17, 2022 125

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%