Inkuru Nyamukuru

Burera: Ikiraro cyo mu kirere bubakiwe kigiye kuborohereza ubuhahirane

todaySeptember 18, 2022 129

Background
share close

Abaturage b’Utugari twa Nyamugali na Rubona mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, barahamya ko ubuhahirane hagati yabo ndetse n’abatuye muri tumwe mu tugari byegeranye, two mu Karere ka Rulindo, bugiye kurushaho kunoga no kuborohera, babikesha ikiraro cya Cyabami, cyo mu kirere bubakiwe.

Iki kiraro, cyubatswe mu buryo bugezweho, hakoreshejwe imigozi n’ibyuma bikomeye byabugenewe, kireshya na Metero 56 z’uburebure, kikaba gihuza imisozi ibiri, miremire yo muri kano gace.

Kije kuruhura abaturage imvune baterwaga no kwambukiranya iyo misozi yombi, bibasabye kubanza kuyimanuka, banayizamuka nk’uko Ndagijimana Salathiel yabivuze.

Yagize ati “Ubuhahirane bwatugoraga, kubera iyi misozi yombi ureba, iteganye mu buryo buhanamye gutya. Aho kumanuka umusozi umwe, ukongera ukazamuka undi, ugira ngo ugere mu gace ko hakurya, byadusabaga kumara hafi isaha y’urugendo”.

Ati “Twageraga iyo tujya twahagiye, ibyuya byaturenze, inyota, mbese ari imvune gusa. None ubu tugize amahirwe batwubakiye iki kiraro cyo mu kirere tuzajya tugendaho dutekanye kandi mu buryo bwihuse, urugendo tutazajya turenza igihe cy’umunota umwe n’amaguru. Muri macye iki kiraro gishyize iherezo ku muruho twari tumaze imyaka itabarika twikoreye. Ubu tugiye kujya tweza umusaruro tuwujyane ku masoko bitatugoye na gato, kandi natwe ubwacu tujye dusurana mu buryo bworoshye”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Burera, Frank Ibingira, wifatanyije n’abaturage b’aka Karere mu gutaha ku mugaragaro iki kiraro, yahereye ku kamaro kizabagirira, maze abibutsa ko bafite inshingano zo kukibungabunga.

Yagize ati “Iki gikorwa remezo kibegerejwe, namwe ubwanyu muzi neza uburyo mukibonye mwari mugikeneye mu buryo bukomeye, biturutse ku buhahirane mutakoraga uko bikwiye. Nimukibyaze umusaruro rero, mugikoreshe mu rujya n’uruza, kandi mutibagiwe inshingano mufite z’ibanze zo kukirinda ibyacyangiriza byose. Ibyo bizatuma kiramba, ari nako namwe mukomeza inzira y’iterambere, muce ukubiri n’ubwigunge”.

Iki kiraro cya Cyabami, cyubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Burera n’Ikigo cyitwa “Brigde2Prosperity” B2P, aba bakaba ari Abafatanyabikorwa b’aka Karere, baturuka mu gihugu cy’u Bwongereza, u Budage na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki kiraro kigiye kuborohereza ubuhahirane

Abaturage bo mu gace cyubatsemo, bemeza ko kije cyiyongera ku bindi bikorwa remezo, bijyana na gahunda nyinshi z’iterambere, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, akomeje kugeza ku baturage b’aka Karere, birimo amashuri, amavuriro n’ibindi bitandukanye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Sena irasaba Guverinoma gukomeza gahunda yo gutuza abantu neza

Inama y’Abaperezida ba Komisiyo zigize Sena y’u Rwanda yateranye ku wa Gatanu tariki ya 16 Nzeri 2022, yashimiye Guverinoma kuba irimo gutuza neza abavuye muri Kangondo na Kibiraro, isaba ko iyo gahunda yakomeza. Abavuye mu manegeka muri Bannyahe batujwe mu nzu z’icyerekezo Abaperezida (ba Komisiyo zigize Sena) bateranye mu nama yabo isanzwe bayobowe na Perezida wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin bagamije “kumenya ibikorwa mu kwihutisha iterambere rirambye ry’imijyi”. Ibiro bya […]

todaySeptember 18, 2022 52

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%